Iyi mikino yateguwe binyuze mu irushanwa ryiswe “Rwanda Re-birth Celebrations’’ bikozwe na Sosiyete ya East Gold.
Ku itariki ya 31 Nyakanga 2022 ni bwo ryari rigeze mu mikino ya nyuma yaryo muri Volleyball, yabereye mu Busanza. Amakipe atandatu ni yo yitabiriye.
Arimo Umucyo club, Relax volleyball club, Green Park, Gisenyi Active Volleyball Club, Kidumu Volleyball Club na Aigle Noir yari agabanyijemo amatsinda abiri aho amakipe ane ari yo yakinnye muri 1/2.
Muri icyo cyiciro Relax volleyball Club yakuyemo Umucyo Club kuri seti eshatu kuri imwe naho Green Park ikuramo Gisenyi Active Volleyball Club kuri seti eshatu ku busa.
Ku mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, Umucyo Club yihereranye Gisenyi Active Volleyball Club iyitsinda seti eshatu ku busa.
Mu mukino wabaye hari akavura gake katabangamiye abakinnyi wari ishiraniro ndetse n’ishyaka ryinshi rivanze no kutumvikana ku byemezo by’abasifuzi.
Amakipe yombi yanganyije seti ebyiri kuri ebyiri, hitabazwa iyanyuma yo gukemura impaka. Iki gice cyarangiye irushanwa ryegukanywe na Green Park kuri seti eshatu kuri ebyiri za Relax volleyball club.
Umuyobozi wa Green Park, Ngarambe Jean Paul avuga ko kuba batwaye igikombe gifite igisobanuro, bigaragaza ko imbaraga zakoreshejwe kugira ngo igihugu cyongere kibeho bagomba kwereka ba nyirazo ko zitapfuye ubusa.
Yongeyeho ko ari umwanya mwiza wo gukomeza kukibeshaho mu byiciro bitandukanye harimo no guteza imbere siporo.
Nshimiyimana Emmanuel uri mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda akaba n’umwe mu bayobozi ba East Gold, yavuze ko kugira amarushanwa nk’aya bifasha Abanyarwanda kwishimira ko bongeye kubaho biciye muri Siporo.
Yagize ati “Turi kureba ko hari ikintu gishoboka dushobora kongeramo. Kuko uko tubibonye hari icyo tubagomba kandi cyinshi. Njye na bagenze banjye turarebera hamwe ibyo twazongeramo muri Rwanda Rebirth Celebration izajya iba buri mwaka.”
Muri aya marushanwa ya Rwanda Rebirth Celebration harimo ibyiciro bitandukanye. Muri byo harimo Football, Volleyball, Cycling na Basketball byose bizasozwa n’igitaramo cy’umuhanzi The Ben. Muri icyo gitaramo akaba ari naho abitwaye neza bazabonera ibihembo byabo.
Amafoto:Djasiri



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!