00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball igiye kuganura Petit Stade nshya

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 11 July 2024 saa 09:14
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka ibiri ivugururwa, Petit Stade igiye kongera kwakira imikino aho ku ikubitiro izakira Irushanwa ryo Kwihobora muri Volleyball riteganyijwe tariki 27 na 28 Nyakanga 2024.

Iyi nyubako imenyerewe mu mikino y’intoki nka Volleyball, Basketball, Handball n’indi yamaze kuzura ndetse yiteguye kongera kwakira imikino itandukanye.

Iyi nyubako yavuguruwe izajya yakira abafana 1000 bicaye neza, igisenge cyarazamuwe, ikibuga kiratunganywa ndetse n’ibindi.

Nyuma y’imyaka ibiri iri kuvugururwa, mu mpera za Nyakanga Petit Stade izakira Irushanwa ryo Kwihobora muri Volleyball rizitabirwa n’amakipe ane yabaye aya mbere mu bagabo n’abagore.

Mu bagabo aya makipe agizwe na APR VC, REG VC, Kepler VC na REG VC, mu bagore n APR WVC, Police WVC, Rwanda Revenue Authority na Ruhango.

Irushanwa riheruka ryegukanywe na APR VC mu bagabo ndetse na Police WVC mu bagore.

Petit Stade azaba yakira abafana 1000 bicaye neza
Ikibaho cyandikwaho amanota
Igisenge cyarazamuwe gishyirwa ku bipimo mpuzamahanga
Petit Stade ishobora no gukinirwamo Basketball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages