Ni mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku Cyumweru tariki ya 13 Kamena, aho Komite Nyobozi nshya y’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), yasobanuye gahunda ifite mu gihe cy’imyaka yatorewe kuyobora iri Shyirahamwe.
Ni ikiganiro cyari cyitabiriwe na Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël, Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa, Bagirishya Jean de Dieu, Umunyamabanga Mukuru, Mucyo Philbert, Perezida w’Akarere ka Gatanu, Ruterana Fernand Jean Sauveur, Umuyobozi Mukuru wa ForzzaBet, Rutayisire Eric na Hatungimana Christian usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FRVB.
Haganiriwe ku ngingo zitandukanye ariko iyafashe umwanya munini muri zo ni iyo kuvuga kuri gahunda y’amarushanwa ateganywa gutegurwa muri iyi manda.
Visi Perezida wa kabiri wa FRVB, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar, yasobanuye ko ikiraje ishinga Komite Nyobozi nshya y’iri shyirahamwe ari ukongera amarushanwa mu buryo bushoboka ariko kandi bikajyana no kongera ibihembo k’uburyo umukino wa Volleyball uzagira icyo umarira abawukina.
Ati “Twari dufite icyuho cy’amarushanwa make. Turacyakeneye amarushanwa. Si ukongera amarushanwa gusa, ahubwo harimo no kuzamura ireme ryayo no kuzamura icyo abayakina bakuramo.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uhereye ku irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibihembo byatangwaga bizaba byikubye inshuro ebyiri.
Kongera ibihembo biri mu mpamvu zizatuma abakina uyu mukino barushaho kuwukunda no kuwufata nk’akazi.
Ati “Ntabwo muzongera kubona abantu bakinira ubuntu. Ntibizaba ari byinshi ariko bike bihari bazabihabwa.”
Visi Perezida wa kabiri yakomeje avuga ko kimwe mu byari byarabuze muri iri shyirahamwe, ari ubumwe mu myaka myinshi ishize. Yakomeje avuga ko ubu bifuza kuba umwe ndetse iyi komite nyobozi nshya yiteguye gupfukamira uwo ari we wese wagira umusanzu atanga muri Volleyball y’u Rwanda.
Ubusanzwe ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona muri Volleyball, yahabwaga igikombe n’amafaranga angana na miliyoni imwe y’u Rwanda (1,000,000 Frw) none azikuba kabiri abe miliyoni 2 Frw.
Abakinnyi bajyaga bahiga abandi mu mwaka w’imikino, uretse guhabwa imidali y’ishimwe ariko nta mafaranga yayiherekezaga bahabwaga. Ariko ubu abazahiga abandi bazajya bahabwa imidali ijyane n’amafaranga.
Amwe mu marushanwa yiyongeye ku ngengabihe y‘Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), harimo Irushanwa ry’Igikombe cy’Umunsi wo Kwibohora (Liberation Cup), Irushanwa rihuza abakinnye n’abakunda umukino wa Volleyball (Legends & Veterans Tournament), Super Coupe n’Igikombe cy’Igihugu (Coupe du Rwanda ) cyaherukaga mu 2010.
Muri iyi gahunda yo kongera amarushanwa, harimo n’ibikorwa byinshi bya Beach-Volleyball ariko bikajyana no gushaka abatoza benshi b’uyu mukino. Bamwe mu batoza bahise bahabwa inshingano zo gutoza ikipe z‘Igihugu za Beach-Volleyball barimo Mbonyuwontuma Jean Luc wahawe gutoza ikipe y’Igihugu ya Beach-Volleyball y’abagabo, hanyuma Mana Jean Paul ahabwa ikipe y’Igihugu ya Beach-Volleyball y’abagore.
Ku bijyanye n’ikibazo cy’amikoro, Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël, yavuze ko cyatangiye gukemuka kuko hari abafatanyabikorwa iyi Komite yatangiye kwegera kugira ngo bafatanye bahuze ibikorwa. Ku ikubitiro FRVB yahise isinyana amasezerano na ForzzaBet ikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe mu Rwanda no hanze yarwo.
Umwaka w’imikino wa Volleyball watangiriye ku irushanwa rya Beach-Volleyball ryabereye mu Karere ka Rubavu hagati ya tariki ya 12 n’iya 16 Kamena 2021 (ibyiciro byombi).
Amakipe yari ahagarariye Abanyarwanda, ni abahungu umunani (amakipe ane buri imwe igizwe n’abakinnyi babiri) n’abakobwa 12 (amakipe atandatu buri imwe igizwe n’abakinnyi babiri).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!