Kuva tariki 19 kugera 24 Gashyantare 2019, nibwo iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere riteganyijwe.

Ku munsi wa nyuma w’irushanwa, muri Kigali Convention Centre, hazabera inama y’inteko rusange y’impuzamashyirahamwe y’akarere ka Gatanu kagizwe n’ibihugu 13 birimo; u Burundi, Djibouti, Misiri, Érythrée, Ethiopie, Kenya, Sudani y’amajyepfo, Somalia, Sudani, Tanzania, Uganda n’u Rwanda.

Ibi bihugu byose bizitabira inama ariko ntabwo byose bizahagararirwa mu mikino kuko hazakina amakipe 12 avuye mu bihugu bitanu; u Rwanda, Uganda, Tanzania, u Burundi na Ethiopia.

Umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, akaba n’umuyobozi w’akanama kari gutegura iri rushanwa mpuzamahanga, Kansiime Kagarama Julius, yabwiye abanyamakuru ko hari ibihugu byabuze ubushobozi bwo kwitabira.

Ati “Ibihugu byinshi byabuze ubushobozi bwo kwitabira. Nk’abo muri Kenya isanganywe amakipe akomeye yanahabwaga amahirwe, baduhaye urutonde rw’amakipe azitabira ariko ku munota wa nyuma batubwira ko bitagishobotse ko baza kubera impamvu zabo bwite”.

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball mu karere ka Gatanu, Gustave Nkurunziza, yasobanuye ko amakipe azitabira yose yasabwe amadolari 100 yo kwiyandikisha kandi yamaze kuyatanga.

Ati “Buri kipe izakina iyi mikino iziyishyurira urugendo ruza mu Rwanda initunge ihageze, twe nk’abateguye imikino tuzabashakira imodoka zizabatwara imbere mu gihugu.”

Uyu muyobozi yemeje ko irushanwa ryose rizatwara amafaranga ari hagati ya miliyoni 15 na 16 Frw, zizava mu bafatanyabikorwa batandukanye barimo Minisiteri, Sosiyete y’igihugu ishinzwe ingufu (REG), na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD).

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Paul Bitoke usanzwe ari umutoza w’ikipe y’igihugu ariko akaba ari mu kanama ka tekiniki gategura iri rushanwa, yatangaje ko u Rwanda ari cyo gihugu kizahagararirwa n’amakipe menshi, atanu yaje imbere ku rutonde rwa shampiyona ya Volleyball umwaka ushize.

Amakipe yose azitabira ‘Zone 5 Men championship 2019’

1. REG VC – Rwanda

2. Gisagara VC – Rwanda

3. UTB VC – Rwanda

4. APR VC- Rwanda

5. Kirehe VC – Rwanda

6. Nemo Stars – Uganda

7. Sports S – Uganda

8. KAVC – Uganda

9. Amicale – Burundi

10. Jeshi Stars – Tanzania

11. Wolaitha Dicha Sports Club – Ethiopia

12. Madda Walabu University – Ethiopia

Nkurunziza Gustave uyobora Zone 5 yemeje ko yizeye ko nta yindi kipe izasezera kuko zose zishyuye amadolari 100 yo kwiyandikisha
Nkurunziza Gustave uyobora Zone 5 yemeje ko yizeye ko nta yindi kipe izasezera kuko zose zishyuye amadolari 100 yo kwiyandikisha
Kansiime Kagarama Julius uyoboye akanama kari gutegura iyi mikino asobanura impamvu yatumye bimwe mu bihugu byikura mu marushanwa
Kansiime Kagarama Julius uyoboye akanama kari gutegura iyi mikino asobanura impamvu yatumye bimwe mu bihugu byikura mu marushanwa
Paul Bitoke usanzwe ari umutoza w'ikipe y'igihugu niwe ushinzwe gutegura ibya tekinike muri iri rushanwa
Paul Bitoke usanzwe ari umutoza w'ikipe y'igihugu niwe ushinzwe gutegura ibya tekinike muri iri rushanwa
Umuyobozi wa Siporo muri Minispoc, Guy Rurangayire yari ayihagarariye muri iki kiganiro
Umuyobozi wa Siporo muri Minispoc, Guy Rurangayire yari ayihagarariye muri iki kiganiro