Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Nzeri 2026, muri Kasarani Indoor Arena iherereye i Nairobi.
Misiri yagaragaje urwego ruri hejuru mu iseti ya mbere yatsinze ku manota 25-5, mu gihe Abanyarwandakazi bazamuye icyizere mu iseti ya kabiri, ariko na yo bayitsindwa ku manota 25-17.
Icyizere cy’Ikipe y’u Rwanda cyakomeje kuzamuka uko umukino wagendaga, yihagararaho imbere ya Misiri mu iseti ya gatatu, ariko na yo iyitsindwa bigoranye ku manota 32-30.
Iyi ntsinzi yahesheje Misiri itike yo gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika uzaba ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, mu gihe u Rwanda rusigaje guhatanira umwanya wa gatatu.
Mu guhatanira umudali w’Umuringa, u Rwanda ruzakina n’ikipe itsindwa hagati ya Cameroun na Kenya, amakipe ahurira mu wundi mukino wa ½.
Ikipe y’u Rwanda yashakaga gukora amateka yo kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere dore ko umusaruro mwiza yagize ari ukuba iya kane mu 2023 aho na bwo yatsinzwe na Misiri amaseti 3-0 muri ½.
Mu nshuro enye u Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa, rwabaye urwa 10 mu 2007, ruba urwa cyenda mu 2011 mu gihe rwakuwe mu irushanwa rwari rwakiriye mu 2021.
Uyu mwaka, Ikipe y’Igihugu yageze mu makipe ane ahagaze neza nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’amatsinda, aho yasoreje ku mwanya wa mbere mu Itsinda D yarimo na Algeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.
Mu mikino y’amatsinda, u Rwanda rwatangiye rutsinda Algeria amaseti 3-0, rukomereza ku ntsinzi y’u Burundi na yo y’amaseti 3-0, mbere yo gutsinda RDC amaseti 3-0.
Muri 1/8, u Rwanda rwatsinze Burkina Faso mbere yo guhura na Ghana rukayitsinda amaseti 3-1 (25-17, 24-26, 25-19, 25-18) muri ¼.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!