00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: Mu Rwanda hatangiye kwifashishwa VAR

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 4 April 2026 saa 09:28
Yasuwe :

Ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire ya Volleyball [Video Challenge System] ryatangiye kwifashishwa mu mikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Volleyball mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu, muri Petit Stade i Remera, hari gukinwa Umunsi wa Kabiri w’Imikino ya nyuma ya Play-offs zizagena amakipe yegukana igikombe n’ayegukana umwanya wa gatatu.

Ni imikino iri kuba mu gihe u Rwanda ruri gutegura kwakira irushanwa ritaha rizahuza amakipe yabaye aya mbere kuri muri Afurika mu bagabo (CAVB Men’s Club Championship) rizabera i Kigali kuva ku wa 20 Mata kugeza ku wa 3 Gicurasi 2026.

Mu kwitegura iri rushanwa, abasifuzi bari kwifashisha ikoranabuhanga ribafasha gusubiramo amakosa no gufata ibyemezo bikwiriye mu mukino, irimenyerewe nka VAR mu mupira w’amaguru.

Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Raphaël, yavuze ko ibikoresho byose byabonetse ndetse iri koranabuhanga riri gukoreshwa.

Ati “Twatangiye kugerageza ibintu byo kugira ngo hazemo umucyo mu bijyanye n’imisifurire, tuzana camera zituma tureba neza mu gihe umukinnyi haba harimo kutemera icyemezo cy’umusifuzi. Twazanye ibikoresho bigezweho.”

Ubwo irushanwa rya CAVB Men’s Club Championship riheruka kuba mu 2025, ryabereye mu Mujyi wa Misurata wo muri Libya, ryegukanwa n’ikipe ya Swehly Sports Club yo muri icyo gihugu, mu gihe APR VC yo mu Rwanda yabaye iya kane.

Abasifuzi bo mu Rwanda ba Volleyball batangiye kwifashisha amashusho mu gufata ibyemezo bidashidikanywaho
Mu kibuga hashyizwemo camera zigezweho zifata amashusho y'ibiri kuba
Ikoranabuhanga ry'amashusho afasha abasifuzi riri kwifashishwa mu gihe u Rwanda rwitegura imikino ya CAVB Men’s Club Championship
Iyi ni camera iba ireba umurongo wo hagati mu kibuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages