Imikino ya nyuma yatangiye gukinwa ku wa Gatatu, tariki ya 1 Mata 2026, muri Petit Stade i Remera, nyuma yo gusoza icyiciro cy’imikino ya ½, aho amakipe yagikinnye yatanguranywe kubona intsinzi eshatu mu mikino itanu yashobokaga.
Police VC yatsindiwe ku mukino wa nyuma na APR mu mwaka w’imikino ushize, kuri iyi nshuro yitwaye neza itsinda umukino wa mbere wayihuje na REG VC ku maseti 3-0 (25-18, 25-21, 25-23), mu gihe na APR WVC yatsinze Kepler WVC amaseti 3-0 (25-16, 25-20, 25-21), mu mikino yombi yarebwe n’abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.
Police VC yubakiye umukino wayo mu kubuza Nicholas Matue gutsinda ndetse biza kuyihira ubwo yatsindaga iseti ya mbere ku manota 25-18, mu gihe kwinjizamo Madol Ayang Maker wafatanyaga Gisubizo Merci byatanze izindi mbaraga ku ruhande rwa REG yatsinzwe iseti ya kabiri ku manota 25-21.
Kuvunikisha Sam Engwau mu iseti ya gatatu, ku ruhande rwa REG VC, byatumye umunsi wayo uba mubi kurushaho, ndetse byahaye imbaraga Police VC yatsinze amanota 25-23 igatahana intsinzi ya mbere.
Mu mukino wari wabanje, APR WVC yatangiye neza imikino yayo mu bagore, itsinda Kepler WVC iri gukina imikino ya nyuma ku nshuro ya mbere amaseti 3-0 (25-16, 25-20, 25-21).
Mu makipe ahataniye umwanya wa gatatu, Kepler VC yatsinze Gisagara VC amaseti 3-1 (21-25, 25-17, 25-22, 25-15) mu bagabo naho Police WVC ifite igikombe giheruka, itsinda Rwanda Revenue Authority (RRA) amaseti 3-0 (25-18, 25-21, 25-15) mu bagore.
Imikino ya nyuma izakomeza ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Mata 2026, hakinwa Umukino wa Kabiri ku makipe yose. Muri iki cyiciro, amakipe azatanguranwa intsinzi eshatu mu mikino itanu ishoboka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!