Hashize iminsi ibiri aya makipe yombi avuye mu Rwanda agiye i Abuja muri Nigeria, aho yitabiriye irushanwa rya ’2025 African Women’s Club Championship.’
Amakipe 16 yitabiriye iri rushanwa yamaze kumenya amatsinda aherereyemo, aho APR WVC yo mu Rwanda izaba iri kumwe na CFC yo muri Tunisia, NCS yo muri Nigeria na MKE yo muri Cameroun.
Indi kipe yagiye ihagarariye u Rwanda ni Police WVC yasanze izakinira mu Itsinda D ari na ryo rya nyuma. Ni itsinda isangiye na Kenya Pipeline yo muri Kenya bikunze guhanganira mu mikino Nyafurika ndetse n’iy’Akarere ka Gatanu. Andi makipe arimo ni OMD yo muri Côte d’Ivoire na LTV yo muri Cameroun.
Andi matsinda ni Itsinda B ririmo CNS yo muri Nigeria, ZMK yo mu Misiri, PRI yo muri Kenya na SSV yo muri Botswana. Itsinda C ririmo AHL yo mu Misiri, VLL yo muri Côte d’Ivoire, KCB yo muri Kenya na SOC yo muri Sénégal.
APR WVC igomba guhura na CFC mu mukino ubanza uteganyijwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Mata, mu gihe Police WVC izahera kuri Kenya Pipeline ku wa Gatanu, tariki ya 4 Mata.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!