Iyi mikino ikomeje kubera i Kigali muri BK Arena na Petit Stade, yakomeje ku wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2026.
Ni imikino yitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin n’abandi batandukanye.
Ikipe ya Polisi y’Igihugu yitwaye neza mu mukino wa mbere itsinda Prisons VC yo muri Tanzania amaseti 3-0.
Yari itegerejwe imbere y’iyi kipe yo muri Maroc yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya gatatu.
FUS Rabat yatangiye neza umukino yegukana iseti ya mbere ku manota 25 kuri 19 ya Police VC.
Mu iseti ya kabiri, Police VC yinjiye mu mukino irayegukana ku manota 28 kuri 26. Yakomeje gukina neza no mu iseti ya gatatu abarimo Matheus Bettim na Makuto Elphas batsindaga cyane. Iyi kipe yatsinze iseti ya gatatu ku manota 25 kuri 20 ya FUS Rabat.
Police VC kandi yegukanye iseti ya kane ku manota 25 kuri 21 ya FUS Rabat, bityo ibona intsinzi ya kabiri muri iri rushanwa.
Mu mukino wabanjiriye uyu, REG VC yabonye intsinzi ya mbere, nyuma yo gutsinda Rukinzo VC y’i Burundi amaseti 3-0 (25-22, 25-15 na 25-22).
Imikino izakomeza ku wa Gatandatu, aho Saa 14:00, Police VC izakina na Wolaita yo muri Ethiopia, REG VC izakina ma General S yo muri Kenya.
Saa 18:00, Cameroun S izakina na Kepler VC, mu gihe Saa Mbiri, APR VC izakina na Nemo Stars yo muri Uganda.
Amafoto: Umwari Sandrine



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!