Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda rikomeje gutegura imikino ya shampiyona ivanze n’ibirori by’abahanzi rigamije gukurura abafana b’uyu mukino w’intoki ngo bitabire.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ugushyingo 2018 abakunzi b’uyu mukino barishimira kubona ibigugu byesurana mu mikino itandatu (6) izabera ku bibuga bibiri bitandukanye, harimo umwe uzahuza REG VC ya Mukunzi Christophe na Gisagara VC yakiniraga umwaka ushize inafite igikombe cya shampiyona giheruka.

Uyu mukino uzasoza indi izabera kuri Petit stade i Remera uzahuza abatoza bashya; Ntawangundi Dominique wa Gisagara VC na Benon Mugisha Bavuga wa REG VC witezwemo ihangana rikomeye ry’abakinnyi bavukana. Abo ni umusore wa Gisagara Patrick Kavalo uzahangana na mukuru we Ndamukunda Flavien, kapiteni wa REG VC.

Izi kipe zombi zatangiye neza shampiyona kuko zatsinze imikino y’umunsi wa mbere, aho Gisagara VC yatsinze IPRC Ngoma amaseti 3-1 (19-25, 25-16,26-24 na 25-14), naho REG VC yo itsinda UTB VC amaseti 3-1 (27-25, 23-25,25-19 na 25-23).

Kwinjira ni ubuntu muri uyu mukino uzasusurutswa n’abahanzi batatu bazwi mu Rwanda; Uncle Austin, Eric Senderi wanamaze gusohora indirimbo yakoreye umukino wa Volleyball na Victor Rukotana.

Indi mikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu
Imikino izabera kuri petit stade i Remera
· REG VC na APR VC saa 13:00
· APR VC na KIREHE VC saa 15:00
· GISAGARA na REG VC saa 17:00

Imikino izabera kuri IPRC Ngoma

· IPRC Karongi na IPRC Ngoma
· UTB VC na IPRC Karongi
· UTB VC na IPRC Ngoma

Uyu mukino urahaganganisha Kavalo Patrick wa Gisagara VC na kapiteni wa REG VC Ndamukunda Flavien bava inda imwe basanzwe bakinana mu ikipe y'igihugu
Uyu mukino urahaganganisha Kavalo Patrick wa Gisagara VC na kapiteni wa REG VC Ndamukunda Flavien bava inda imwe basanzwe bakinana mu ikipe y'igihugu
Kapiteni Ndamukunda Flavien na bagenzi be barifuza intsinzi ya kabiri nyuma y'iyo babonye kuri UTB VC mu mpera z'icyumweru gishize
Kapiteni Ndamukunda Flavien na bagenzi be barifuza intsinzi ya kabiri nyuma y'iyo babonye kuri UTB VC mu mpera z'icyumweru gishize
Senderi wakoze indirimbo yahimbiye Volleyball ari mu bahanzi bazongera kwigaragaza
Senderi wakoze indirimbo yahimbiye Volleyball ari mu bahanzi bazongera kwigaragaza
Gisagara VC ya Kavalo Patrick irifuza kwisubiza igikombe yatwaye umwaka ushize
Gisagara VC ya Kavalo Patrick irifuza kwisubiza igikombe yatwaye umwaka ushize
Imikino izasusurutswa n'abahanzi bazwi mu Rwanda
Imikino izasusurutswa n'abahanzi bazwi mu Rwanda