Wari umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura wuzuzaga Agace ka Kane k’imikino imaze gukinwa mu Bagabo n'Abagore.

Ku Cyumweru, tariki 1 Ukwakira 2023, hari hateganyijwe imwe mu mikino ikomeye harimo uwagombaga guhuza ikipe ya REG VC na APR VC ndetse na Police VC na Gisagara VC mu cyiciro cy’abagabo naho mu cy’abagore, ikipe ya Police VC yagombaga kwisobanura na APR WVC.

Ikipe ya APR WVC ni yo yegukanye intsinzi y'amaseti 3-2 (25-23, 19-25, 25-12, 18-25, 6-15) mu mukino wamaze amasaha asaga atatu nka kimwe mu bimenyetso ko by'uko utari woroshye.

Ku rundi ruhande, mu nzu y’imikino ya Kimisagara, Ikipe ya APR VC yahatsindiwe n’ikipe ya REG VC amaseti 3-2 (25-17, 25-19, 19-25, 20-25, 9-15) nyamara ari yo yari yabanje gutsinda amaseti abiri abanza.

Abasore b’Umutoza Kwizera Pierre Marshal bavuye inyuma barayishyura ndetse batsinda n'iseti ya kamarampaka.

Undi mukino wari utegerejwe na benshi ndetse wanasozaga imikino y’Umunsi wa Kane, ni uwahuje ikipe ya Police VC na Gisagara VC.

Police VC yari iherutse gutsindira Ikipe ya Gisagara VC ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Kirehe Open ndetse ibi bikaba kimwe mu byakomezaga uyu mukino, gusa kuri iyi nshuro ntiyahiriwe kuko yatsinzwe uyu mukino ku maseti 3-2.

Ikipe ya Gisagara VC niyo yabanje kwegukana amaseti abiri ya mbere ariko inanirwa kuyahagararaho kuko Police VC yavuye inyuma maze irayishyura.

Nyuma yo kunganya amaseti abiri, amakipe yombi yagiye mu iseti ya kamarampa maze abasore b’Umutoza Yakan Guma Laurence utoza Gisagagara, begukana iyo seti ya kamarampaka ku manota 15 kuri 10.

Nyuma y’Umunsi wa Kane, Shampiyona izakomeza ku itariki ya 21 Ukwakira nyuma y'uko amwe mu makipe akina mu Cyiciro cya Mbere azafata urugendo ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ukwakira 2023, akerekeza muri Tanzania mu irushanwa ngarukamwaka ryitiriwe uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Julius Kambarage Nyerere.

RRA yatsinze Ruhango VC amaseti 3-0 mu mukino wabanjirije indi
RRA yatsinze Ruhango VC amaseti 3-0 mu mukino wabanjirije indi
Ruhango WVC ikinisha abakinnyi bakiri bato yagerageje kwitwara neza n'ubwo yatakaje uyu mukino
Ruhango WVC ikinisha abakinnyi bakiri bato yagerageje kwitwara neza n'ubwo yatakaje uyu mukino
Abakinnyi ba Police WVC bishimira rimwe mu manota bari bamaze gutsinda muri uyu mukino
Abakinnyi ba Police WVC bishimira rimwe mu manota bari bamaze gutsinda muri uyu mukino
APR Women Volleyball Club yegukanye intsinzi itsinze Police WVC amaseti 3-2 mu mukino wamaze amasaha arenga atatu
APR Women Volleyball Club yegukanye intsinzi itsinze Police WVC amaseti 3-2 mu mukino wamaze amasaha arenga atatu
Uyu mukino waranzwe no guhangana gukomeye ku mpande zombi
Uyu mukino waranzwe no guhangana gukomeye ku mpande zombi
Munezero Valentine 'Vava' atera umupira ukomeye wabyaye rimwe mu manota y'umukino
Munezero Valentine 'Vava' atera umupira ukomeye wabyaye rimwe mu manota y'umukino
Mu wundi mukino wari ukomeye cyane, REG VC yatsinze APR VC amaseti 3-2
Mu wundi mukino wari ukomeye cyane, REG VC yatsinze APR VC amaseti 3-2
Umutoza w'Ikipe y'Igihugu, Umunya-Bresil Paulo De Tarso Milagres ntasiba ku mikino ya Volleyball muri Shampiyona
Umutoza w'Ikipe y'Igihugu, Umunya-Bresil Paulo De Tarso Milagres ntasiba ku mikino ya Volleyball muri Shampiyona
Byari ibyishimo ku basore ba REG VC ku bw'iyi ntsinzi bakuye kure
Byari ibyishimo ku basore ba REG VC ku bw'iyi ntsinzi bakuye kure
Abasore ba Gisagara VC bafata ifoto y'urwibutso mbere yo gucakirana na Police VC
Abasore ba Gisagara VC bafata ifoto y'urwibutso mbere yo gucakirana na Police VC
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police VC
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police VC
Ni umukino warimo ishyaka ryinshi wasoje iyo ku Cyumweru
Ni umukino warimo ishyaka ryinshi wasoje iyo ku Cyumweru
Warangiye Gisagara VC itsinze Police VC amaseti 3-2 hitabajwe iseti ya kamarampaka
Warangiye Gisagara VC itsinze Police VC amaseti 3-2 hitabajwe iseti ya kamarampaka
Abasore ba Gisagara VC bishimira iyi ntsinzi mu nzu y'imikino ya Kimisagara
Abasore ba Gisagara VC bishimira iyi ntsinzi mu nzu y'imikino ya Kimisagara

Amafoto: Ntare Julius