Uyu mukino wakinwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu 15 Ukuboza 2018, kuri Petit Stade Amahoro wahuje amakipe yashoye amafaranga menshi mu kugura abakinnyi anazana abatoza bashya.

Ku ruhande rwa REG VC itozwa na Benon Mugisha naho UTB VC ni Nyirimana Fidèle.

UTB VC yazanye imbaraga nyinshi n’inyota yo gushaka intsinzi kuko mu mukino ufungura shampiyona wahuje amakipe yombi tariki 11 Ugushyingo 2018, REG VC yari yatsinze UTB VC amaseti 3-1 (25-27, 25-23, 19-25, 23-25).

Uyu mukino wo kwishyura watangiye saa kumi n’imwe ntabwo watandukanye n’ubanza kuko watangiranye imbaraga ku mpande zombi bituma seti ya mbere irangirira ku manota 30 kuko amanota 25 yageze amakipe yombi arushanwa inota rimwe. Iyi seti yarangiye REG VC itsinze amanota 30 kuri 28 ya UTB.

Seti ya kabiri REG ifashijwe na Flavien Ndamukunda wari mu bihe byiza yayitsinze amanota 25 kuri 21, Iya gatatu irangira UTB VC ariyo iri imbere n’amanota 25 kuri 18.

Seti ya kane yashoboraga guhindura umukino kuko UTB VC igendera kuri Aimable Mutuyimana wahanganaga na REG VC yabereye kapiteni umwaka ushize afatanyije na Sibomana Placide Madison, yayitsinze hitabazwa seti ya kamarampaka (Seoul).

REG VC ya Mukunzi Christopher na bagenzi be yayikinnye nta kujenjeka , iyitsinda bigoranye ku manota 25-23 bituma itsinda umukino wose ku maseti 3-1.

Uko imikino yose yagenze ku munsi wa mbere w’imikino yo kwishyura

– Kirehe VC – IPRC Karongi VC 3-0 (25-18,25-22,25-23)
– Gisagara VC – IPRC Ngoma 3-0(25-23,25-14,15-22)
– REG VC –UTB VC 3-1(30-28,25-21,18-25,25-23)

Uko amakipe akurikiranye ku rutonde rwa shampiyona
1. Gisagara VC: 18
2. REG VC: 17
3. UTB VC: 14
4. IPRC Karongi: 8
5. IPRC Ngoma: 7
6. APR VC: 5
7. Kirehe VC: 3

Abanyeshuri ba UTB VC baba baje gufana ikipe yabo
Abanyeshuri ba UTB VC baba baje gufana ikipe yabo
Abakinnyi ba UTB VC baje muri uyu mukino bifuza kwihimura
Abakinnyi ba UTB VC baje muri uyu mukino bifuza kwihimura
Abafana ba REG VC bishimira intsinzi
Abafana ba REG VC bishimira intsinzi
Ibiro biba bivuza ubuhuha
Ibiro biba bivuza ubuhuha
Bavuga Mugisha Benon wavuye Uganda akomeje gufasha REG VC gushaka igikombe
Bavuga Mugisha Benon wavuye Uganda akomeje gufasha REG VC gushaka igikombe
Gutsindwa uyu mukino bari bashyizemo imbaraga nyinshi byababaje Niyogisubizo Samuel Tyson bisaba bagenzi be kumuhumuriza
Gutsindwa uyu mukino bari bashyizemo imbaraga nyinshi byababaje Niyogisubizo Samuel Tyson bisaba bagenzi be kumuhumuriza
Intsinzi isaba byinshi
Intsinzi isaba byinshi
Mbere y'umukino icyizere cyari cyose
Mbere y'umukino icyizere cyari cyose
Ndamukunda Flavien (8) yagoye cyane UTB VC
Ndamukunda Flavien (8) yagoye cyane UTB VC
Nyirimana Fidèle yishimira intsinzi kuri seti ya gatatu
Nyirimana Fidèle yishimira intsinzi kuri seti ya gatatu
Stade yari yakubise yuzuye
Stade yari yakubise yuzuye
Ubuybozi bwa REG VC bushimira abatoza b'ikipe yabo
Ubuybozi bwa REG VC bushimira abatoza b'ikipe yabo
Nta nyota irangwa muri Petit Stade mu bihe by'imikino
Nta nyota irangwa muri Petit Stade mu bihe by'imikino

Amafoto:Ntare Julius