Iyi nama yateranye ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Kanama 2025.
Imwe mu myanzuro yavuyemo ni uko Shampiyona ya 2025/26 izatangira tariki ya 17 Ukwakira 2025.
Ikindi ni uko mu busanzwe amakipe yageze ku mukino wa nyuma w’iya kamarampaka igena uzegukana Igikombe cya Shampiyona, amakipe yari asanzwe akina imikino itatu, aho atanguranwa intsinzi ebyiri.
Kuri ubu, iyi mikino yagizwe itanu bivuze ko amakipe azajya atanguranwa intsinzi eshatu. Mu mwaka ushize, Igikombe cya Shampiyona cyegukanwe na APR VC mu bagabo ndetse na Police mu bagore.
Iyi nama kandi yemeje ko tariki ya 20 Nzeri 2025 ari bwo hazaba amatora ya komite nshya igomba kuyobora iri shyirahamwe mu gihe cy’imyaka ine iri imbere. Ngarambe Raphaël ari kuri uyu mwanya kuva muri Gicurasi 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!