U Rwanda rwari rwageze muri ½ cya “2018 Women’s U20 African Nations Championship” nyuma yo gutsinda Congo Kinshasa ku maseti 3-0 kuri uyu wa Kane.
Rwari rufite akazi gakomeye ko kwikura imbere ya Cameroun, kimwe mu bihugu by’ibihangange muri Afurika kugira ngo rugere ku mukino wa nyuma ndetse ruhite rukatisha itike yo kuzitabira igikombe cy’Isi umwaka utaha.
Abangavu bayobowe n’umutoza Mudahinyuka Christopher, babigezeho kuri uyu wa Gatanu batsinze Cameroun amaseti 3-1.
Ni umukino utari woroshye kuva ugitangira kuko nk’iseti ya mbere yageze ku manota 24 amakipe yombi anganya ariko irangira u Rwanda ruyitsinze kuri 28-26.
Iseti ya kabiri, Cameroun yaje iyishaka byanze bikunze amakipe yombi agira amanota 23 anganya ariko Cameroun ibona abiri mbere iyitsinda kuri 25-23 y’u Rwanda.
Byatumye ikipe y’u Rwanda itangira seti ya gatatu ifite ishyaka ryinshi igira amanota atandatu Cameroun ifite rimwe, iza kuyifatira ku manota 10 zikagenda zisigana amanota make ariko iza kurangira itsinzwe n’u Rwanda ku manota 25-21.
Seti ya nyuma nayo yari indyankurye kuko Cameroun yashakaga kuyitsinda kugira ngo yigarurire amahirwe ariko u Rwanda rubyitwaramo neza ruyitsinda ku manota 25-20.
Iyi kipe igomba guhura ku mukino wa nyuma n’indi iva hagati ya Misiri na Nigeria zishakamo izegukana igikombe cya Afurika, akaba ari nazo zizaserukira uyu mugabane umwaka utaha mu gikombe cy’Isi cy’abari munsi y’imyaka 20 kizabera muri Mexique.



















TANGA IGITEKEREZO