00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: U Rwanda rwatsinze Nigeria mu Gikombe cya Afurika

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 September 2026 saa 04:35
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagabo muri Volleyball yatsinze iya Nigeria amaseti 3-1, yizera kuzasoza Igikombe cya Afurika iri mu myanya itandatu ya mbere.

Uyu mukino wo guhatanira imyanya ya 5-8 wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Nzeri 2026 muri Palais des Sports El Menzah y’i Tunis muri Tunisia.

U Rwanda rwatangiye neza rwegukana amaseti abiri ya mbere ku manota 25-23 na 25-20.

Nigeria yazamuye urwego mu iseti ya gatatu, ibasha kuyitsinda ku manota 25-18, bituma igabanya ikinyuranyo ndetse igarura icyizere cyo kongera guhatanira intsinzi.

Nubwo Nigeria yari yongeye kubona imbaraga ndetse ikabigaragaza mu ntangiriro z’iseti ya kane, Abanyarwanda bakomeje gukina batuje, basubira ku murongo iseti ya kane igezemo hagati ndetse bayitsinda ku manota 25-19.

Iyi ntsinzi yashyize u Rwanda mu mwanya wo guhatanira umwanya wa gatanu muri iri rushanwa riri kubera muri Tunisia.

Ikipe y’Igihugu ya Volleyball izahura n’ikipe itsinda hagati ya Misiri na Ghana na zo zihataniye imyanya ya 5-8.

U Rwanda rwageze muri iki cyiciro cyo guhatanira imyanya nyuma yo gutsindwa na Tunisia amaseti 3-0 (25-13, 25-18, 25-18) muri ¼.

Mu nshuro umunani u Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa rwatangiye gukina mu 1987, umwanya mwiza rwagize ni uwa gatanu mu 2005.

Mu irushanwa riheruka mu 2023, rwegukanye umwanya wa gatandatu inyuma ya Misiri yegukanye igikombe, Algeria, Libya, Tunisia ndetse na Cameroun.

Abakinnyi b'u Rwanda biteguye gutangira umukino wabahuje na Nigeria
Kapiteni w'u Rwanda, Dusenge Wicklif na mugenzi we wa Nigeria, bifotozanya n'abasifuzi mbere y'umukino
U Rwanda ntirworoheye Nigeria mu maseti abiri ya mbere
Abakinnyi b'u Rwanda bishimira inota bari bamaze gutsinda
Perezida wa CAVB, Bouchra Hajij (wa kabiri ibumoso) yarebye uyu mukino
U Rwanda rwizeye gusoreza mu myanya itandatu ya mbere mu Gikombe cya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages