Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026, muri Ulinzi Complex Hall y’i Nairobi muri Kenya ahari kubera iri rushanwa rihuza amakipe akomeye ku Mugabane wa Afurika.
U Rwanda rwagaragaje imbaraga kuva ku iseti ya mbere, aho rwasize u Burundi amanota menshi, ruyitsinda ku manota 25-06.
Mu iseti ya kabiri na bwo Abanyarwandakazi bakomeje gusatira, bayitwara ku manota 25-11, mbere yo gusoza umukino batsinda iseti ya gatatu ku manota 25-13.
Iseti ya mbere yakinwe iminota 18, iya kabiri ikinwa iminota 22 mu gihe iya gatatu yakinwe iminota 18.
Iyi ntsinzi yasize u Rwanda rusoreje ku mwanya wa mbere mu Itsinda D n’amanota icyenda ku icyenda, nyuma yo gutsinda imikino yose uko ari itatu rwakinnye.
Mu mikino ibanza, u Rwanda rwari rwabanje gutsinda Algeria amaseti 3-0, runatsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) amaseti 3-0.
Muri 1/8 kizakinwa ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, u Rwanda ruzahura n’ikipe ya nyuma [ya kane] mu Itsinda B, ari yo Burkina Faso.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!