Ni inkuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamean 2021, ariko amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mutoza yasinyiye iyi kipe amasezerano ku wa Gatanu tariki ya 11 Kamena 2021.
Peter Kamasa aganira na IGIHE, yavuze ko bamusaba guha amahirwe abakinnyi bakiri bato no kubafasha kuzamura urwego no kuzana ibyishimo i Kirehe.
Peter Kamasa, yatoje amakipe nka REG VC ubwo yari yungirije Mugisha Benon na RRA WVC ubwo yari yungirije Masumbuko wagiye muri UTB WVC. Kamasa kandi yanabaye umutoza mukuru wa RwandAir VC ndetse yegukana igikombe cya shampiyona yo mu mikino y’abakozi itegurwa na ARPST.
Uyu mutoza, agomba gutoza iyi kipe muri uyu mwaka 2021-2022. Ndetse yahise atangiza imyitozo yatangiye Saa kumi z’amanywa.
Iyi kipe ya Kirehe VC kandi mu 2018 yatojwe na Visi Perezida wa kabiri mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball, Bagirishya Jean de Dieu usanzwe ari n’umuyobozi wa Radio B&B FM.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!