Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’intoki Volleyball y’abakobwa yatsinzwe umukino wa gatatu, ari na wo wa nyuma yari isigaje mu marushanwa y’igikombe cya Afurika ku bana b’abakobwa b’abangavu.
Nyuma yo gutsindwa na Algeria seti 3-1, Misiri ikayitsinda seti 3-0, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yongeye gutsindwa na Tunisia seti 3-0.
Nk’uko Umutoza w’ikipe y’igihugu Paul Bitoke yabitangarije Itangazamakuru yavuze ko ikipe ya Tunisia ikomeye. Ati “Tunisia irakomeye, abakinnyi bayo barakomeye kurusha abacu, imyitozo yabo iri hejuru ugereranije n’abacu. Ntabwo tubonye amahirwe yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi nk’uko twari twabishatse, ariko icyo mpamya ni uko twakoze neza kandi tuzakomeza.”
Paul Bitoke yasabye Leta y’u Rwanda ko yakomeza gushyigikira iyi kipe, ati “Ntabwo rirarenga. Tunisia iradutsinze kuko bamaranye imyaka igera kuri 20 bakinana. Dukomeze; ndahamya ko igihe kizagera tukabona umusaruro.”
U Rwanda rwari mu itsinda rigizwe na Algeria, Misiri na Tunisia. Ikipe y’u Rwanda y’abangavu izagaruka mu Rwanda ivuye mu Misiri kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2013.



















TANGA IGITEKEREZO