N’ubwo itariki y’amatora ya uzasimbura Benedigito XVI itaramenyekana, abakaridinali batumiwe bakomeje kugera i Roma kugira ngo bitegure amatora y’umupapa wa 266.
Nk’uko tubikesha urubuga 7 sur7, kuva ku wa mbere tariki ya 4 Werurwe 2013 amatsinda umunani azigira hamwe ibibazo biri muri Kiliziya Gatolika banige ku byo bazagenderaho mu gutora Papa uzakurikira Joseph Latzinger. Iri hitamo rikaba risa nk’irigoranye cyane kurusha ayandi yabayeho, kuko nta mukaridinali n’umwe waba urimo guhwihwiswa kurusha abandi ko yazasimbura Papa Benedigito XVI.
Kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2013, abakaridinali 66 ni bo bari bamaze kugera i Roma na ho 75 bakaba basanzwe babayo kuko bageze mu gihe cy’ikiruhuko cy’izabukuru, ariko bose bakaba batazitabira uyu muhango kuko bamwe muri bo batangaje ko batazahaboneka kubera impamvu zo gusaza n’iz’uburwayi.
Umwe mu bakaridinali bari mu kiruhuko cy’izabuku utatangajwe izina, yatagize ati “Ibi bintu bitandukanye cyane n’ibyabaye nyuma y’urupfu rwa Papa Yohani Pawulo II, kuko buri wese yatekerezaga uzamusimbura. Ariko ubu kubera ko Papa Benedigito XVI yeguye imibare yarahindutse.”
Ihuriro ry’amatora rizatumizwa ari uko nibura habonetse abakaridinali bazatora 115. Amatora akaba azabera muri Shapeli ya Sixtine.



















TANGA IGITEKEREZO