00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore bemerewe gutora mu nama nkuru ya Kiliziya Gatolika

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 28 April 2023 saa 06:40
Yasuwe :

Papa Francis yemeje ko abagore bagiye kujya bemererwa gutora ku ngingo zitandukanye mu nama nkuru ihuza abayobozi ba Kiliziya Gatolika ku rwego rw’Isi, izwi nka Sinode.

Ubusanzwe muri iyi nama abasenyeri ba Kiliziya Gatolika nibo babaga bemerewe gutora.

Kuri uyu wa Gatatu Papa Francis yazanye impinduka mu migendekere y’iyo nama, aho n’abalayiki cyangwa abandi bagize inzego za Kiliziya Gatolika bazajya baba bahagarariwe n’abantu 70.

Muri abo balayiki, 50 % bagomba kuba ari abagore na 50 % b’abagabo, ibintu bibayeho ubwa mbere mu mateka.

Sinode ni inama nkuru ihuza abasenyeri ba Kiliziya Gatolika ku Isi, igaterana ku busabe bwa Papa kugira ngo haganirwe ku ngingo runaka. Ntabwo inshingano zayo ari uguhindura amahame ya Kiliziya, icyakora itanga ibitekerezo ikanatora imyanzuro igenderwaho na Papa afata ibyemezo.

Sinode y’uyu mwaka iteganyijwe mu Ukwakira.

Vatican yatangaje ko uku kwemerera abagore kugira ijambo muri Kiliziya, bijyanye n’aho Isi igeze mu guha uburenganzira n’ijambo igitsinagore.

Papa Francis yemeje ko abagore bazemererwa gutora muri Sinode y'uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages