Abahanuzi bamwe bifashisha imvugo zizmo ko “Iby’Imana birya uwarambije uwarambiwe yatashye”; “nuguma imbere yanjye nzagukorera ibitangaza”; “nusenga ubudasiba nibwo Imana izagusubiza” n’izindi zigamije kwireherezaho imitima y’abantu.
Ibyo bituma usanga mu mazi, mu mashyamba no mu byumba by’amasengesho hahurir abantu bo mu madini n’amatorero atandukanye cyangwa abantu ku giti cyabobavuga ko basenga amasengesho bategetswe n’Imana binyuze mu bahanuzi kugira ngo ibyo basezeranyijwe bisohore.
Hari uwatanze isambu ye kugira ngo ubuhanuzi busohore
Abaganiriye na IGIHE barimo umugabo utuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, uvuga ko yahaye umuhanuzi isambu ye iri mu Murenge wa Gatsata.
Yagize ati “Hari umuhanuzi twahuriye mu ishyamba riri ku Gisozi nagiye gusenga ampanurira ko Imana ibyifuzo ndi gusengera byose Imana ibisubije, ariko ko kugira ngo ubwo buhanuzi busohore ngomba kubanza ngahigura Imana nkayiha kimwe mu bintu ntuze nkunda cyane.”
Akomeza avuga ko kubera uburyo yari aremerewe n’ibibazo bitandukanye ntibyamutwaye umwanya munini yahise avuga ko atanze isambu ye. Ati “Nahise mbwira uwo muhanuzi ko ntanze isambu yanjye iri mu Murenge wa Gatsata hariya muri Nyamabuye; nahise nyiha uwo muhanuzi.”
Umugabo witwa Phenias Gashirabake n’ umugore we Claudine Nyirampori, bo mu Karere ka Ruhango bamaze ukwezi bagurishije inka n’amasambu babwira abana babo ko bagiye gusenga.
Hari ababuzwa gukora bagasabwa guhora mu masengesho
Undi mubyeyi wifuje ko izina rye ritajya muri iyi nkuru nawe yavuze ukuntu umuhanuzi yamubujije kugira umurimo akora ngo Imana irashaka ko azajya ahora imbere yayo nibwo izamusohoreza amasezerano.
Yagize ati “Nahuriye n’umuhanuzi aho bita Kanyarira mu Karere ka Ruhango, ambwira ko Imana imubwiye ngo iranshaka imbere yayo kugeza igihe izasubiriza ibyifuzo byanjye. Kuva ubwo mpera ku wa mbere nkageza ku wundi wa mbere ndi mu masengesho kandi yambwiye ko umunsi nasubijwe nzatanga ituro ry’ishimwe nkarimuha ‘uwo muhanuzi’.”
Uretse aba bitangira ubuhamya bw’ibyababayeho, hari n’abahanuzi badatinya kuvuga ku karunda umubare runaka w’amafaranga bisaba kugira ngo babonane n’umuntu.
Urugero rwa hafi ni Umuhanuzi Sulthan Eric, akaba n’umuyobozi w’Itorero Zeal of the Gospel Church rikorera i Nyamirambo kuri ‘Cosmos’ mu Karere ka Nyarugenge, wasohoye itangazo ririho n’ibiciro ku bifuza ko abasengera by’umwihariko.
‘Abantu bakwiye gushishoza mbere yo kugira ituro batanga’
Bishop Marguerite Rwandamura, uyobora itorero United Christian Church (UCC) yatangarije IGIHE ko abakirisitu bakwiye gushishoza.
Ati “Ubundi abantu bagomba kugira ubwenge bagashishoza bifashishije ijambo ry’Imana mbere yo kwemera kugira ituro batura, umuhanuzi ubuza umuntu gukora kandi Bibiliya ibwira abantu gukora uwo ntaba yatumwe n’Imana.”
Yakomeje avuga ko hari abantu ubwabo bumva ko ibibazo byabo bigomba kurangizwa no gusenga cyane, ariko ngo na bo baba bagomba kwibuka ko gusenga no kwizera bijyana no gukora kugira ngo babone ikibatunga.
Pasiteri Habyarimana Desiré wo muri ADEPR yagarutse ku nyigisho ya Bibiliya ivuga ko mu minsi y’imperuka abahanuzi b’ibinyoma bazaba benshi ndetse ko iki ari igihe cyo gukora kwabo.



















TANGA IGITEKEREZO