00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasambanyijwe n’abapadiri bokeje igitutu Papa Francis

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 17 February 2015 saa 01:21
Yasuwe :

Abahohotewe n’abapadiri bo ku mugabane wa Amerika bishyize hamwe ku wa mbere basaba Papa Francis, umushumba wa Kiliziya Gatolika, kwemera ko ubutabera bw’ibihugu bukurikirana abapadiri bashinjwa gusambanya abana, bijujutira ko bakingiwe ikibaba na Vatikani.

Abahohotewe bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Argentine, Mexique n’ibindi bihugu, bandikiye ibaruwa Papa Francis bamubwira ko” Amagambo gusa adahagije.”
Bemeza ko kuba Papa yari aherutse gutangaza ko abapadiri basambanyije abana bazakurikiranwa bidahagije, kuko Kiliziya itari yigera na rimwe ibashyikiriza inkiko ngo baryozwe ibyo bakoze.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa bivuga ko iyo baruwa isobanura ko ubutabera bw’inkiko zisanzwe z’ibihugu, ari bwo buzamara agahinda abahungu n’abakobwa babarirwa mu bihumbi, basambanyijwe bagapfukirwanwa ngo hato bitangiza isura nziza ya Kiliziya Gatolika n’iy’abayihagarariye ku Isi.

Abahohotewe bashyira mu majwi Papa Francis gukingira ikibaba abapadiri basambanyije abana

Iyo baruwa yasomewe mu Mujyi wa Mexico na Jose Barba , uvuga ko yasambanyijwe na Padiri Marcial Maciel washinze umuryango w’Abarejiyo ba Kirisitu wapfuye mu 2008.

Kuva yatorwa muri Werurwe 2013, Papa Francis yakomeje yagiye avuga ko atazigera yihanganira na rimwe abapadiri basambanya abana.

Yasabye abasambanyijwe kwihangana avuga ko azarwanya ihohoterwa rikorerwa abana anashyiraho n’akanama ka Kiliziya gashinzwe kubarinda ihohoterwa.

Abahohotewe bo ku mugabane wa Amerika bo ariko bavuga ko Papa Francis, wasimbuye Benoit XVI, yahagaritse ku mirimo abapadiri 400 basambanyije abana, akababuranishiriza mu nkiko za Vatikani, nta buhamya bw’abahohotewe cyangwa ababafasha mu mategeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages