00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda mu Buhinde basenga gute ko twumva ngo Abahinde basenga inka?

Yanditswe na

Emmy Arsonval Maniriho

Kuya 2 June 2015 saa 08:16
Yasuwe :

Mu gihugu cy’u Buhinde abantu benshi bagira ibigirwamana bitagira ingano aho usanga buri muryango ufite imana yiyambaza kandi Abahinde benshi bafata inka nk’imana yabo ndetse bagasenga ibishushanyo n’ibindi biremwa.

Buri muntu ashobora kwibaza ibibazo nk’ibi ati ese ubuzima bwa gikirisitu burashoboka mu Buhinde? Akaba kandi yakwibaza n’iki ati none se Abanyarwanda baba mu buhinde basenga gute ko twumva ngo abahinde basenga inka?

Mu Buhinde haba uruhurirane rw’amadini, akaba kandi ariho hantu havukiye amadini ane akomeye ku isi, harimo iry’Abahindu, abasenga ikigirwamana Buddha, Jains na Sikhis ryashinze mu kinyejana cya 15.

Iry’Abahindu niryo ryiganje cyane mu gihe Abayisilamu n’abakirisitu nabo bahari nubwo atari benshi.

80% by’Abahinde ni Abahindu, 0.5% ni aba Jains mu gihe abasenga Buddha ari 0.7%. Ayo madini atatu niyo akomeye cyane mu mateka y’Abahinde, ndetse amateka agaragaza ko abashatse gushinga andi biyomoye kuri aya bagiye bicwa.

Urugero ni nk’umwami Akbar wayoboye mu mwaka wa 1556 – 1605 wagerageje gushinga idini rishya ‘Din- E- Elahi’ aza kubizira.

Abasenga ikigirwamana ‘Buddha’ ntabwo ari benshi nkuko imibare twabonye hejuru ibigaraza. Ngo bishoboka ko ‘Gautama’ cyangwa Buddha yaba yaravukiye Kapilavastu cyangwa Lumbini muri Nepal hafi n’u Buhinde ahagana mu myaka 563 mbere ya Yesu/ Yezu Kirisitu.

Abahindu rijyanye n’umuco cyane ryaba ryarabayeho mu myaka 5000 ishize.
Ni kenshi humvikana ubushyamirane aho Abahindu bica abakirisitu ndetse bakanatwika insengero zabo. Hari n’itegeko rya Leta ribuza abakirisitu guhindura Abahindu ngo babe abayoboke ba Yesu/ Yezu kristu.

Ushobora kwibaza uko abanyarwanda baba mu Buhinde basenga, nuko bitwara muri ubu buzima bushya butamenyerewe muri Afurika.

Mu gusubiza ibyo bibazo twegereye umuryango wivugabutumwa ry’abakurikiye ubwami ( Kingdom Pursuers Fellowship,KPF) washinzwe n’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Leta ya Tamil Nadu mu Mujyi wa Coimbatore mu Majyepfo y’Ubuhinde ubwo basozaga igiterane cy’iminsi itatu kuri iki cyumweru.

Umuyobozi w’Umuryango w’Ivugabutumwa ry’Abakurikiye Ubwami ( KPF) Yves Mukwega Mbonyimana, yavuze ko ubuzima bwa gikirisitu mu Buhinde bushoboka cyane nubwo bikomeye.

Yagize ati“ Ubuzima bwa gikirisitu burashoboka cyane hano mu Buhinde nubwo bigoye kubera ko satani akora ku manwa y’ihangu kandi yemerewe gukora kubera ko gusenga ibigirwamana biremewe hano.”

Yves Mukwega Mbonyimana

Yongeyeho ko nubwo gusenga ibigirwamana byemewe kandi Abahindu akaba aribo benshi ugereranyije n’abakrisitu, ngo nta kabuza Imana izatsinda ibigirwamana.

Umwunganizi mu by’amategeko akaba na Senateri muri Congo Kinshasa wabwirije muri icyo giteranwe cya KPF, Moise Nyarugabo, abajijwe uko abona imyizerere y’Abahindu yagize ati “ Idini ry’Abahindu ryarenze kuba ku rwego rw’imyemerere y’idini riba ubwoko kuko hari n’itegeko ribuza abakirisitu guhindura Abahindu.”
Mu Buhinde hari abakirisitu 2% mu baturage basaga miliyari imwe.

Abanyarwanda baba mu Buhinde basengera mu nsengero zimwe na zimwe zashinzwe n’abakirisitu b’Abahinde ariko hakaba n’imiryango y’ivugabutumwa yashinzwe n’abanyeshuri biga muri Leta zitandukanye z’Ubuhinde.

Abanyarwanda bahurira muri iyo miryango y’ivugabutumwa bashinze bagasengera hamwe batitaye ku madini bakomokamo mu Rwanda.

Abanyarwanda bo bahurira mu miryango y’ivugabutumwa bagasenga batitaye ku madini

Emmy Arsonval Maniriho - mu Buhinde


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages