Inama y’Abaprotestanti mu Rwanda (Conseil Protestant Du Rwanda-CPR) yizihije Yubire y’imyaka 50 imaze ishinzwe; Leta y’u Rwanda yabashimiye uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu. Ni muri muhango wabereye I Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Kanama 2014.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi witabiriye ibi birori yashimiye CPR uruhare rwayo mu iterambere ry’Igihugu, abasaba kurushaho kubumbatira ubumwe bwabo, bashishikariza abanyamuryango babo n’Abanyarwanda muri rusange kwita ku iterambere n’umutekano by’igihugu.
“Mwagize uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi turabashimira uruhare rwanyu mu bikorwa by’iterambere birimo amavuriro n’amashuri biri hirya no hino mu gihugu. Mukwiye gusubiza amaso inyuma mukareba ibyiza byinshi byagezweho, mugafatanyiriza hamwe kubisigasira.”
Minisitiri w’Intebe yababwiye ko abashyize hamwe nta kibananira, kandi ko Leta y’u Rwanda izakomeza gufatanya n’amadini n’amatorero mu rwego rwo kubaka ubumwe n’amahoro arambye by’Abanyarwanda.
Ati “Turifuza ko mwakomeza gufatanya na Leta, mushishikariza urubyiruko kugira umuco wo kwihangira imirimo, bagana ku iterambere rirambye, kandi mugakomeza gushyigikira no gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye za Leta.”
Musenyeri Alexis Birindabagabo, Umuyobozi w’Itorero ry’Abangirikani Diyosezi ya Gahini akaba na Perezida wa CPR yavuze ko kuva 1963 bakomeje gushyira imbere inyigisho zikomeza indangagaciro za Gikirisitu, bashyize imbere ubumwe,
bishingikirije ku Ijambo ry’Imana rigira riti “Ngo bose babe umwe” (Yohana 17:21).
Musenyeri Birindabagabo yakomeje avuga ko yubire y’imyaka 50 ibafashije kwibuka aho bavuye n’aho bageze kandi bakarebera hamwe niba bakiri mu ntego za CPR yari ifite igishingwa, mu rwego rwo guhesha Imana icyubahiro, bubaka ubwami bwayo mu Rwanda.
Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda yashinzwe mu 1962, ihabwa ubuzima gatozi na Leta y’u Rwanda mu 1963, ikaba yari igizwe n’amatorero ya Gikirisito 4, bakaba bizihije yubire y’imyaka 50 ari amatorero 19 n’imiryango itanu ya Gikirisitu.
Muri iyi myaka 50 bakoze ibikorwa by’iterambere bitandukanye, birimo kwagura umurimo w’ivugabutumwa aho bafite paruwasi 3082 zigizwe n’abakirisitu 4.983.112, amavuriro 43 n’ibitaro 9, amashuri abanza 603 n’ ayisumbuye 282, kaminuza 6 , amashuri y’imyuga 35, ibigo by’amatorero harimo n’amacumbi bigera kuri 34.
Mushobora gukanda hano mukareba andi mafoto.
























TANGA IGITEKEREZO