00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayisilamu bagiye kwizihiza Eid al Adha 2023

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 June 2023 saa 05:13
Yasuwe :

Ubuyobozi Bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (Rwanda Muslim Community:RMC) bwatangaje ko ku wa Gatatu tariki 28 Kamena ari bwo hazizihizwa Umunsi Mukuru w’Igitambo (Eid al adha 2023).

Umunsi Mukuru w’Igitambo wizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail ho igitambo ariko Imana ikamuha intama mu cyimbo cy’uwo mwana.

Ni wo Munsi Mukuru uza ku mwanya wa kabiri mu yizihizwa mu Idini ya Islam nyuma ya Eid al-Fitr. Uyu munsi ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo hagamijwe gushyira mu bikorwa inkingi yo ‘gutamba’ imwe mu zigize ukwemera mu idini ya Islam.

Itangazo RMC yashyize ahagaragara rivuga ko isengesho ry’uwo munsi rizabera kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Ubuyobozi bukuru bwa RMC bwanibukije Abayilamu bose ko ku wa 27 Kamena ari umunsi wo gusiba ubanziriza Umunsi w’Igitambo nyirizina.

Mu bikorwa biranga Abayisilamu ku munsi w’Igitambo harimo n’iby’urukundo nko gufasha abatishoboye. Isengesho ryo kuri uwo munsi rigomba gukorwa kare mu gitondo izuba rikirasa kandi rigahuriza hamwe abantu benshi.

Abayisilamu bahuriye mu isengesho rya Eid al-Adha mu 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages