Mufti Sheikh Hitimana Salim yagiranye ikiganiro na IGIHE, asaba ko buri muyisilamu wese agomba kwitegura agatangira igisibo neza.
Yagize ati “ Buri muyisilamu wese akwiye gusaba imbabazi uwo yakoshereje wese cyangwa uwo bafitanye ibibazo mbere y’igisibo cya Ramadhan kugira ngo Imana izakire igisibo cye n’ubusabe bwe, cyane cyane ko ari ukwezi kw’impuhwe.”
Yongeyeho ko abayisilamu bakwiye kwitwararika no kwibombarika cyane ku Mana mu gisibo gitagatifu cya Ramadhan.
Yagize ati “Muri Ramadhan umuyisilamu aba abujijwe ibintu byinshi birimo kurya no kunywa ku manywa cyangwa se kuvuga bagenzi be cyangwa kuvuga amagambo mabi ahubwo aba asabwa kwibombarika ku Mana, akayisaba imbabazi asoma korowani cyane kubera ko ariko kwezi yamanutsemo kugira ngo Imana yakire ubusabe bwe.”
Yasoje asaba Abayisilamu ayobora kuzagerageza kudacikwa n’ibyiza by’uku kwezi, bakarangwa no gutanga amahoro nk’uko Islam ibibasaba, n’ibyaha bamwe bareka kubera Ramadhan (igisibo), bakazakomeza kubireka kuko ari ibyaha no mu yandi mezi.
Igisibo cya Ramadhan gitangizwa n’iboneka ry’ukwezi (ni cyo gisoza kikanatangiza ukwezi kwa kiyisilamu), ubu bikaba biteganyijwe ko kizasozwa hongeye kuboneka ukwezi. Gusa ntigishobora kurenza iminsi 30 cyangwa 29.



















TANGA IGITEKEREZO