00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayisilamu basabwe kwibaza impamvu ubusinzi n’uburaya byiyongera nyuma y’igisibo

Yanditswe na

Hakizimana Thamim

Kuya 17 July 2015 saa 11:44
Yasuwe :

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Kayitare Ibrahim, yasabye Abayisilamu kuzirikana ko umunsi wa Eid El Fitr, ari uw’umunezero no gusangira n’abakene, anabasaba kwibaza ku kuba nyuma y’igisibo, ingeso mbi nk’ubusinzi n’uburaya byiyongera.

Ibi Mufti w’u Rwanda Sheikh Ibrahim yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2015, mu butumwa bw’umunsi w’Irayidi yageneye Abayoboke b’idini ya Islam nyuma y’isengesho ryihariye ryabereye mu mbuga nk’uko Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yabigenzaga.

Nyuma y’isengesho rusange ry’umunsi wa Eid El Fitr ryabereye mu kigo ndangamuco cya Kisilamu (aho bita kwa Kadafi) i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, Mufti w’u Rwanda yasabye Abayisilamu kwibaza impamvu ingeso mbi ziyongera iyo igisibo gitagatifu kirangiye.

Abayoboke b'Idini ya Islam bahuriye hamwe bashimira Imana ko basoje igisibo bakiri bazima

Aha yatanze ingero ku businzi, ndetse no ku buraya, ari na ho yahereye asaba Abayisilamu gukomeza kubaho nk’uko bari basanzwe babayeho mu gihe cy’igisibo, bitwararika ibibi, bagahora bunze ubumwe na Allah (Imana).

Sheikh Ibrahim yanasabye Abayisilamu gufata iya mbere mu kurwanya icuruzwa ry’abana, aho yanasabye urubyiruko kwitwararika uwabirushoramo ngo ajye kubacuruza abashukisha amashuri, akazi n’ibindi.

Eid el-Fitr yizihijwe kuri uyu wa 17 Nyakanga, ni umwe mu minsi ibiri mikuru mu idini ya Islam, bakawizihiza basoza ukwezi gutagati kwa Ramadhan. Undi munsi mukuru witwa Eid Al Aduh aho batanga igitambo, ukaba uba mu Kwezi kwa 12 mu Mezi y’abarabu witwa Eid Al Aduh.

Irayidi ni umunsi w'ibyishimo kuko baba bamaze ukwezi bari hafi cyane y'Imana kurusha indi minsi isanzwe
Mufti w'u Rwanda, Sheikh Kayitare Ibrahim atanga ubutumwa
Isengesho rya Eid El Fitr ku rwego rw'igihugu ryabereye mu mbuga y'umusigiti wo Kadafi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages