Ibi yabitangaje mu muhango wo gusoza ukwezi kw’ igisibo gitagatifu cya Ramadhan uzwi nka Eid Al Fitr wabereye kuri Stade ya Kigali Nyamirambo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki ya 6 Nyakanga.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim yagaragaje ko iki cyemezo bagifashe nyuma yuko bigaragaye ko uyu mwambaro wagiye ukoreshwa n’abantu batandukanye bagambiriye inyungu zabo mu bikorwa bisebya ndetse bigamije gusenya Islam.
Ati “Tugamije guhashya burundu ibikorwa by’iterabwoba twivuye inyuma kuko hari abiyitirira Islam bakijandika mu bugizi bwa nabi.”
Mu minsi ishize, Sheikh Hitimana Salim yatangaje bazicara bagasuzuma ikibazo cy’imyambarire ishobora gukurura ibikorwa by’ubugizi bwa nabi yemezaga ko ishobora gutiza umurindi abakora ibikorwa by’iterabwoba.
Umwe mu bayisilamu baganiriye na IGIHE utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko iki cyemezo cuyafashwe gihabanye n’imyemerere y’idini ya Islam ndetse yibaza aho yaba igana.
Niqab ni umwambaro w’abakobwa n’abagore b’Abayisilamu bambara bakipfuka umubiri wose kugeza mu isura bakagaragaza amaso yonyine.
U Rwanda ruje rwiyongera ku bihugu nka Cameroun, Congo Brazza Ville, Gabon, Chad, Nigeria na Guinea byaciye iyi myambaro mu rwego rwo kwirinda ibikorwa by’iterabwoba.



















TANGA IGITEKEREZO