00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Abayisiramu bo mu Rwanda ntibakwijandika mu ntambara”Sheikh Harelimana

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 10 January 2015 saa 04:41
Yasuwe :

Depite mu Nteko Ishinga Amategeko mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Abdul Karim Harerimana, yemeje ko mu Rwanda nta ntambara ya ntagatifu ishobora kuhaba nko mu bindi bindi bihugu biri kurwangwamo ubwicanyi n’ubwiyahuzi bukitorirwa idini rya Islam.
Harerimana yatangarije IGIHE ko hari abitiranya intambara ntagatifu (jihad ) bibwira ko ari igikorwa cy’intambara isanzwe abantu bakora bitwaje intwaro kandi batazi ko ishobora kuba igikorwa kibera mu mutima.
Yagize ati “ Jihad ishobora (…)

Yagize ati “ Jihad ishobora kuba nk’intambara nyir’izina twari dusanzwe tuzi aho abantu bafata intwaro bakarwana n’abandi hakaba n’iy’umutima ushobora gusanga umuntu arwana n’umutima we kugira ngo ube ku murongo mwiza wo kumvira imana no kurwana na shitani na jihadi y’ibikorwa aho wenda ushobora gusanga abaturage bakeneye ivuriro cy’angwa amashuri hakagira abarihabashyirira”.

Sheikh Abdul Karim Harerimana

Harelimana yemeza ko Abayisiramu bo mu Rwanda barwana Jihad bakoresheje imico myiza yabo bakanakora ibikorwa by’urukundo kandi ko nta na rimwe bazishora mu ntambara kubera idini.

Isiramu ni idini ryemera Imana imwe ryashinzwe muri 622 na Muhammad. Abayisilamu bagendera ku gitabo cya Korowani gifatwa nk’igikubiyemo amagambo Imana yabwiye Muhammad.

Muri iki gihe imitwe myinshi y’iterabwoba ivuga ko irwanira ibikubiye muri Korowani yica kandi igatoteza abaturage hirya no hino ku Isi.

Abayisiramu mu gikorwa cy'ubusabane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages