Mu butumwa buri mu ndimi eshatu yanyujije ku rubuga rwe rwa Facebook kuwa 11 Gashyantare 2017, Apôtre Gitwaza yavuze ko ari ku basengera, kandi binaga kandi abashyigikiye mu bihe bikomeye bari kunyuramo.
Ati”Shalom [Amahoro] bwoko bw’Imana muri muri ZTCC Belgique. Ndimo kubasengera kandi ndabashyigikiye mu bihe murimo kunyuramo. Mukomeze mushyigikire umurimo w’Imana na gahunda z’itorero. Ndi mu nzira nza kandi Kristo aracyari ku ngoma. Muhabwe umugisha.”
Umuvugizi wa Zion Temple mu Rwanda, Nzabakira Floribert, yasobanuriye IGIHE ko icyateye Apôtre Gitwaza gutambutsa ubu butumwa, ari uko hari bamwe mu bayoboke baryo mu Bubiligi bahisemo kujya gushinga irindi torero ryitwa ‘World Revival Center ’.
Ati”Ni ikintu tumenyereye mu matorero, umuntu ashobora kuva mu itorero rya Zion Temple akaba yasohoka akajya gutangira irindi torero bitewe n’umuhamagaro yumva muri we. Ubwo rero muri ibi bihe nibwo ababwira ko akomeza kubasengera cyane ko ahafite igiterane vuba.”
Nzabakira akomeza avuga ko nubwo mu bavuye muri Zion Temple bakajya gushinga irindi torero harimo n’abapasiteri, nta gikuba cyacitse ahubwo umurimo w’Imana uba uri kwaguka.
Itorero Zion Temple rifite Paruwasi 47 mu Rwanda, Ku Isi rikagira izigera ku 130.



















TANGA IGITEKEREZO