Abayisilamu baganiriye na IGIHE, bavuze ko bifuza kumenya irengero ry’ayo mafaranga mu gihe hatubatswe ibiro yari yatangiwe.
Kayiranga Omar utuye mu Biryogo mu Karere ka Nyarugenge yagize ati “Bazatugaragarize neza aho ayo mafaranga aho aherereye kuko bagiye bayasaruza mu bayisilamu bababwira ko ari inkunga yo kubaka ibiro bikuru bya RMC ku buryo hatanzwe agera kuri miliyoni 200, igitangaje ni uko kugeza n’ubu bitarubakwa kandi hashize imyaka irenga itanu atanzwe.”
Undi muyisilamu utashatse ko izina rye ritangazwa we yagize ati “Turashaka kumenya iby’ayo mafaranga yacu kuko twasanze hari abantu batunzwe no kunyunyuza imitungo y’abayisilamu gusa, none se ni gute hatangwa amafaranga angana atyo hagashira iyi myaka yose hatarakorwa igikorwa yari agenewe gukora?”
Aya mafaranga bivugwa ko yagiye atangwa n’abayisilamu bishoboye biganjemo abagiye mu mutambagiro mutagatifu i Maka bah (aji).
Umujyanama wa Mufti, Sheikh Mbarushimana Sulaiman, nawe yemeza ko muri izi miliyoni 200 zatanzwe n’ abayisilamu hasigaye izigera kuri 20 gusa ariko agashimangira ko bari gukurikirana aho yarengeye.
Yagize ati “ Ni byo koko hari amafaranga agera kuri miliyoni 200 abayisilamu batandukanye barimo n’abahaji bagiye batanga kugira ngo hubakwe ibiro bya RMC ariko kugeza n’ubu ntibirubakwa. Gusa nagiraga ngo mbabwire ko bayatanze mu gihe Gahutu [wari Mufti] ari we wayoboraga ku buryo ikibazo kirimo ari uko n’uwamusimbuye Kayitare yavuyeho atagaragaje iby’irengero ryayo.”
Yakomeje avuga ko kugeza ubu basanze muri izo miliyoni 200 Frw hasigaye kuri konti miliyoni 20 Frw gusa, ariko bari gukurikirana ayarengejwe.
Yagize ati “Ubu turi kureba uko twashyiraho abagenzuzi b’umwuga kugira ngo tumenye irengero ryayo kubera ko twasanze urwego rushinzwe gucunga umutungo w’abayisilamu mu Rwanda (Bayitul-Mali) rwari rufite konti nyinshi zikora mu buryo budafututse.”
Mu gihe RMC iri muri gahunda yo gukurikirana irengero ry’aya mafaranga, yahuye n’imogamizi z’uko abakora ubwo bugenzuzi babaciye amafaranga agera kuri miliyoni 200 mu gihe ntazo uyu muryango ufite.



















TANGA IGITEKEREZO