00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiyomoye kuri ADEPR bahetswe n’ihuriro ritangiza amadini mu Rwanda

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 29 April 2014 saa 04:40
Yasuwe :

Ubuyobozi by’ Ihuriro ry’Amatorero ya Gikirisitu avuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisitu mu Rwanda MPCR (Mouvement Pro-Christ au Rwanda) bwagaragaje impamvu itorero rishya ryiswe Eglise de Pentecote Emmanuel au Rwanda (EPEMR) ryatangiriye ku byangombwa byaryo.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 29 Mata 2014, umuyobozi wa MPCR Ndayisenga Eraste yavuze ko mu byo bemererwa na Leta y’u Rwanda harimo no gushinga amatorero mashya nyuma yo gusuzuma intego (status) z’abifuza (…)

Ubuyobozi by’ Ihuriro ry’Amatorero ya Gikirisitu avuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisitu mu Rwanda MPCR (Mouvement Pro-Christ au Rwanda) bwagaragaje impamvu itorero rishya ryiswe Eglise de Pentecote Emmanuel au Rwanda (EPEMR) ryatangiriye ku byangombwa byaryo.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 29 Mata 2014, umuyobozi wa MPCR Ndayisenga Eraste yavuze ko mu byo bemererwa na Leta y’u Rwanda harimo no gushinga amatorero mashya nyuma yo gusuzuma intego (status) z’abifuza kuyatangiza mu Rwanda.

Ndayisenga Eraste, umuyobozi wa MPCR

Ndayisenga yasobanuye ko ubu bubasha buri mu ngingo z’ibyo bemererwa, bakaba barabukoresheje ku nsengero zitandukanye zavutse mu Rwanda guhera MPCR yatangira gukora mu mwaka wa 1990.

Yatanze ingero z’amatorero iri huriro ryatangije rikanayafasha kwiyubaka nka Bethesaida, Goshen Holy Church, Igisubizo, Jelusalem Temple, Iriba, New Life in Jesus n’andi menshi.

Ndayisenga yagize ati “EPEMR ni rimwe muri ayo matorero ryatwisunze kuva tariki 19 Mata 2014 ngo turirere rimeze nk’ishami ryacu. Iri torero twarisinyiye icyangombwa turibaha kopi y’icyangombwa twahawe na RGB. Ubwaryo rizabanza gutegura ibyangombwa bya RGB mbere y’uko ryikorera”.

Icyemezo cya RGB cyahawe MPCR na yo igaha kopi EPEMR

Yakomeje asobanura ko ku ruhande rwabo nta kibazo kiri hagati y’imikorere yabo n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) kuko ibyo bakora bizwi kandi MPCR ikaba ari n’umufatanyabikorwa wa Leta mwiza mu bikorwa bitandukanye cyane cyane mu buzima n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Yagize ati “RGB dukorana neza kuko bemeye intego zacu bakaduha n’ubuzima gatozi”.

Kuri we Itorero ni umuryango, bityo bemerera amatorero kuvuka bitewe na gahunda babona afite batitaye ku nkomoko y’amadini abayashinga bavuyemo, bikaba bihabanye n’abashobora gukeka ko bafasha abigumura ku yandi matorero basengagamo, n’abaharanira inyungu zabo bwite.

Ndayisenga yaasobanuye ko bemeye guheka EPEMR kuko ryagaragaje ko rigiye gufasha abatishoboye bakagera ku rwego rwo hasi, cyane cyane abana bo mu mihanda batagira aho baba, inshike, imfubyi, abapfakazi n’abandi batagira kivurira.

Muri EPMR abagore bagiye kuba abakuru b’itorero

Murego Filemon ukuriye itumanaho n’itangazamakuru muri EPEMR, yavuze ko we na bagenzi be babarirwa hagati 100 na 120 basohotse muri ADEPR kuko wari umuhamagaro ugamije kutagira uhezwa inyuma mu mpano yahawe.

Murego yabwiye abanyamakuru ko mu gihe byari bimenyerewe ko “Abagore” batajya baba abakuru b’Itorero cyangwa abapasiteri, Itorero EPEMR ryo ryabakinguriye imiryango.

Yagize ati “Abagore bazajya baba abakuru b’itorero, kandi tuzakomeza kugendera kuri Biblia duteza imbere umuhamagaro wa buri wese mu itorero”.

Mukarusanga Philomene wungirije umuyobozi mukuru wa EPEMR yongeyeho ati “Twari dusanzwe tuvuga ubutumwa nk’abagore ariko nta gaciro twahabwaga”.

Murego na Visi Perezidante w'Itorero EPEMR, basobanura ibyayo

Mu mprera z’icyumweru gishize tariki 26 Mata 2014, abayoboke ba EPEMR bari biteguye guterana, ubuyobozi bubahagarika gukorera mu nyubako bari bateguye buvuga ko itujuje ibisabwa.

Ubuyobozi bwa ADEPR bwemeza ko bidatunguranye kubona hari abayisohotsemo bagashinga amatorero yabo. Aha havugwa amatorero menshi yavutse harimo menshi yagiye anafashwa na MPCR.

Uburyo aya madini avukamo biteye impungenge mu Banyarwanda kuko hari abavuga ko izi nzaduka z’amadini zishobora kuba intandaro y’amakimbirane ashingiye ku kurwanira abayoboke n’izindi nyungu bwite z’abayobozi bayo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages