Itorero rya ADEPR ntirishyingirana n’andi madini ya Gikirisito. Abakirisito bifuza ko ibyo byahinduka, umuntu agashyingiranwa n’uwo bashimanye aho yaba asengera aho ari ho hose. Ubuyobozi bwa ADEPR bubihakana bwivuye inyuma ibyo bitakorwa mu itorero ryabo.
Bamwe mu bayoboke b’itorero rya ADEPR bavuga ko bitoroshye kuba umuntu mu tabana muri iryo torero ngo bishoboke ko mushyingiranwa, ariko bakavuga ko byaba bigiye guhinduka uretse ko ubuyobozi bwabo butarabitangaza ku mugaragaro.
Ubuyobozi bushya bwa ADEPR bubihakana buvuga ko nta nama yabyemeje, kandi ko kudashyingirana n’abo bahuje imyizerere ya gikirisito bidakwiye mu idini yabo.
Nyuma y’aho ubuyobozi bwa ADEPER buhinduriwe, bamwe mu bakirisito bumvaga ko amwe mu mahame ya ADEPR azahinduka, harimo no kudashyingirana n’abo mu yandi madini ya gikirisito.
Abakirisito batandukanye bo muri iri torero baganiriye na IGIHE bagize icyo batangaza kuri iri hamwe ryo kudashyingirana n’abo mu yandi madini, kandi abayobozi babo bahurira mu bindi bikorwa bitandukanye bya gikirisito, ndetse bafite n’ihuriro ry’amadini ya gikirisito bahuriyemo, ibi bikaba bitera abayoboke babo urujijo.
Uwizeyimana asengera muri ADEPR Kacyiru, yagize ati ”Nakundanye n’umukobwa usengera muri Eglise Vivante, twemeranya kubana, igihe kigeze nabwiye Pasiteri wanjye umushinga dufite, ambwira ko ngomba kuzana uwo mukobwa akabanza akigishwa, hamwe n’abazabatizwa hanyuma tukabona gusezerana.”
Uwizeyimana akomeza avuga ko uyu mukobwa akora akazi k’ubudiyakoni mu itorero asengeramo, atumva ukuntu yaza muri ADEPR akongera kwigishwa kandi ari umukirisito ubimazemo igihe.
Musaniwabo yagize ati ’’Ikidutangaza, abayobozi bacu usanga bafite ibikorwa bitandukanye bahuriramo n’andi madini, ariko wakunda uwo muri iryo dini bakanga ko musezerana, ngo nabanze abe umuyoboke wabo.”
Iyi myumvire yo gushyingirana n’abo mu yandi madini ariko siko abakirisito bo muri ADEPR bose bayumva kimwe, kuko usanga urubyiruko ari rwo rufite inyota yo gushyingirana n’abo mu yandi matorero. Abakuze cyangwa abamaze igihe muri iryo torero bavuga ko byaba ari ukwivanga n’abo badahuje imyemerere.
Nzabandora yatangarije IGIHE ko amaze imyaka isaga 30 asengera muri ADEPR. Yagize ati ”Ntibishoboka ko umukirisito wacu yashaka uwo mu rindi dini, kuko imyizerere yacu itandukanye cyane n’iyabo, byaba ari ukwivanga n’abo tudahuje imyemerere.”
Nzabandora yakomeje avuga ko atewe impungenge n’ejo hazaza h’abakirisito bakiri bato, kuko abona amaherezo bazashyingiranwa n’abo mu yandi matorero, akurikije uko abona bamwe babishaka.
Bamwe mu bakristo basengera hirya no hino muri ADEPR bavuga ko bafite amakuru y’uko babyemerewe n’ubuyobozi bushya, nubwo bitaratangazwa ku mugaragaro.
Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR, Pasiteri Sibomana Jean yatangarije IGIHE ko abavuga ko byemejwe atazi aho bakuye ayo makuru. Pasiteri Sibomana yagize ati ”Sinzi aho bakuye ayo makuru, kuko ibyo bintu nta nama yabyemeje.”
Si itorero rya ADEPR ridashyingirana n’ayandi madini ya Gikirisito, hari n’andi madini atabikozwa, ibi ariko bigatera urujijo abayoboke bayo kuko usanga bavuga ko batumva ukuntu badashyingirana kandi bafite ibindi bikorwa bibahuza, harimo n’imiryango ya girisito baba bahuriyemo itandukanye bo ubwabo bicara bakanayitorera umuyobozi.



















TANGA IGITEKEREZO