Mu itorero rya ADEPR mu minsi yashize havuzwemo ubwumvikane buke bwahitanye ubuyobozi bw’itorero, aho umuvugizi waryo yegujwe ndetse hagatorwa n’ubuyobozi bushya agahita asimbuzwa. Icyateraga induru muri iryo torero gisa n’aho kitakemutse, kuko mu gihe gito hagiyeho ubuyobozi bushya, Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ahise akuramo ake karenge, avuga ko hari ibitagenda neza mu itorero. Hibazwa icyo ubuyobozi bushya bwaba bwaraje gukemura mu gihe ibibazo aho kugira ngo bicike ahubwo havuka ibishya? Ibyo uweguye avuga byaba ari ukuri?
Ernest Mutwarasibo, wari Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ADEPR, ku itariki ya 19 Nyakanga 2013, yandikiye ibaruwa Minisitiri w’Intebe amusaba guhagarikwa itangazwa mu Igazeti ya Leta Itegeko rishya ryemera abayobozi bashya ba ADEPR, kubera ibibazo biri mu buyobozi bw’iryo torero mu mezi atanu yonyine bamaze bashyizweho.
Muri ibyo bibazo harimo kwanduza Icyizere n’icyubahiro cya Leta y’u Rwanda hakoreshwa iterabwoba kuri bamwe mu bahagarariye itorero, kubura ubunyangamugayo hakoreshwa amagambo yo guharabika bamwe mu bayoboke ba ADEPR, ruswa n’imicungire mibi y’umutungo no kurengera inzego z’ubuyobozi n’imikoreshereze y’imari y’Itorero. Iyo baruwa yatanzweho kopi kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere.
Umuzi w’ikibazo
Nk’uko byagaragaye kenshi mu mabaruwa yandikiwe ushinzwe umusaruro muri ADEPR, yanditswe na Sugira Steven ushinzwe itangazamakuru n’imenyekanisha muri SECAM/ADEPR, iyo ku wa 8 Nyakanga 2013, ivuga ko icyo bakuwe ku buyobozi baregwaga harimo Kwica amategeko nkana ku nyungu zabo bwite, kunyereza umutungo, kugambanira ADEPR ndetse n’igihugu, gushyigikira ndetse no gukingira ikibaba abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amacakubiri ashingiye ku moko, uturere no kurobanura ku butoni mu gutanga imyanya no guhana ibyaha.
Ikomeza ivuga ko aho bagereye ku buyobozi bakabona imyanya myiza, bategereje ishyirwa mu bikorwa ibyo bizezaga abakirisito bagaheba, ahubwo baruciye bakarumira. Ibaruwa yo ku wa 20 Kanama 2013 yandikiwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge igaragaza ko Leta yivanze mu kibazo cya ADEPR kandi n’amatora yo muri Werurwe 2013 yashyizeho inzego nshya atakozwe mu mucyo.
Hari kandi inyandiko hagati ya Perezida w’Inama y’ubutegetsi n’Umuvugizi w’itorero nk’iyo ku wa 10 Nyakanga 2013, aho Perezida w’Inama y’ubutegetsi yasabaga Umuvugizi w’itorero guhagarika isengesho ry’iminsi ibiri yateguraga n’abahagarariye uturere, ndetse n’indi yakiriwe n’itorero ku wa 11 Nyakanga 2013 isaba Umuvugizi kugira icyo akora ku nyandiko yasohotse mu Kinyamakuru Gasabo No 128 no kumenya ubyihishe inyuma ndetse no gukomeza kugirana ibiganiro n’urubyiruko mu nzego zitandukanye.
Sugira Steven, wahoze ashinzwe itangazamakuru muri ADEPR mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko we yahisemo gusezera ku mirimo kuko atashoboye kwihanganira amakosa yabonagamo. Ariko ku rundi ruhande, mu ibaruwa yo kuwa 29 Gicurasi 2013 yandikiwe na Pasiteri Jean Sibomana Umuvugizi wa ADEPR, isubiza iyo ku wa 13 Gicurasi 2013 Sugira asezera ku kazi; yandikiwe ko atakiri mu bakozi ba ADEPR anasabwa kwegera abakozi babishinzwe mu biro by’itorero agahabwa icyangombwa cy’imirimo yakoze. Sugira avuga ko yemeranya na Mutwarasibo ku bibazo yagejeje kuri Minisitiri w’intebe.
Icyatumye Mutwarasibo yegura
Nyuma y’uko Mutwarasibo yandikira Minisitiri w’intebe, inama yabereye mu biro bya RGB ku wa 28 Nyakanga 2013, iyobowe na Sheikh Saleh Habimana, umuyobozi w’ishami rishinzwe kwandika no gukurikirana imikorere y’imiryango nyarwanda itari iya Leta, imiryango ishingiye ku madini n’imitwe ya Politiki; ikaba yaritabiriwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi muri MINALOC, Rugamba Egide, ikitabirwa kandi n’inzego z’umutekano zirimo intumwa ya Polisi y’igihugu, intumwa y’urwego rushinzwe iperereza imbere mu gihugu, harimo kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, bamwe mu bakozi ba RGB ndetse na Komite Nyobozi ya ADEPR.
Iyo nama mu myanzuro yafashe, hemejwe ko ibaruwa Ernest Mutwarasibo yandikiye Minisitiri w’intebe ari iye ku giti cye itakwitirirwa Inama y’Ubutegetsi ya ADEPR, ko Mutwarasibo yemeye ikosa kandi akandika indi baruwa iyihagarika bitarenze ku wa 29 Nyakanga 2013 saa sita z’amanywa, akanasaba imbabazi abagize Inama y’Ubutegetsi akagenera kopi iyo baruwa abagize inama y’Ubuyobozi n’abo yari yahaye kopi mbere; kandi hakaba inama idasanzwe y’Inama y’Ubutegetsi ku itariki ya 5 Kanama 2013 yo kwiga ku nyandiko zari zimaze iminsi zandikwa hagati ya Perezida w’Inama y’ubutegetsi n’umuvugizi w’itorero kuko zasize umwuka mubi, ibindi bikazigwa mu nama yo ku wa 8 Kanama 2013.
Mbere y’uko hafatwa icyo cyemezo, mu nama byari byagaragajwe ko Mutwarasibo yandika ibaruwa kubera ko yakoze amakosa arimo Gusuzugura no gusimbuka inzego, Kwiyitiranya n’urwego ahagarariye ndetse n’uburyo ikibazo gishobora gusesengurwa, abantu bakeka ko urwego nka RGB rwananiwe gukora inshingano zarwo kubera igitutu cye.
Nyuma y’inama Mutwarasibo yahise yegura
Mutwarasibo amaze kwandikira Minisitiri w’intebe ku wa 19 Nyakanga 2013, nyuma y’iminsi mike tariki ya 28 Nyakanga 2013 hagaterana inama muri RGB, mu myanzuro yayo hakemezwa ko Mutwarasibo yakoze amakosa ndetse na we akayemera, kuri uwo mugoroba wo ku itariki ya 28 Nyakanga 2013, yandikiye Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya ADEPR, Madamu Mukankusi Venantie, avuga ko asezeye ku mirimo kuva kuri iyo tariki.
Twashatse kumenya umuzi w’iyegura rya Mutwarasibo, ariko ntitwashoboye kuvugana na we kuri Telefoni ye igendanwa. Yahisemo kutwoherereza ubutumwa bugufi, agira ati “Merci Anthere. Umbabarire cyane ntacyo nifuza kubitangazaho. Imana ibafashe.”
Iyandika ry’iyo baruwa ryaje mbere y’uko Mutwarasibo asubizwa ku yo yandikiye Minisitiri w’intebe, amusaba kutemera ko Komite Nyobozi Nshya, isohoka mu Igazeti ya Leta. Ku wa 02 Kanama 2013, Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Ambasaderi James Kimonyo, yandikiye Mutwarasibo amumenyesha ko ataribo yari kwandikira, ahubwo amugira inama yo kwandikira Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), cyo gifite mu nshingano zacyo kwandika imiryango ishingiye ku madini, kikanemeza abayobozi bayo kandi kikanagenzura imikorere yayo nk’uko biteganywa mu Itegeko No 06/2012 ryo ku wa 17 Gashyantare 2012.
Ikibazo cya ruswa
Kuri iki kibazo, twegereye bamwe mu bakirisito ba ADEPR, bavuga ko bahangayikishijwe n’impano bakwa ngo kuko buri karere gasabwa amafaranga agera ku 700,000 y’impano ya Komite Nyobozi kandi ntaho byanditse. Ni ukuvuga ko uzengurutse igihugu cyose haba harakiriwe amafaranga agera kuri Miliyoni 21. Ibyo bakavuga ko ari ruswa na none bigahura n’ibyo Mutwarasibo yandikiye Minisitiri w’Intebe.
Mutangana Emmanuel, umwarimu mu karere ka Bugesera we avuga ko haje itegeko risaba gutanga impano z’abayobozi bazabasura. Akavuga ko ibyo byakozwe ariko batazi neza niba zaratanzwe, kuko bitakozwe ku mugaragaro hatangwa amafaranga ahubwo hatanzwe impano zisanzwe. Uyu Mutangana yahagaritswe ku murimo yakoraga mu ntangiriro z’iki cyumweru, ariko we akavuga ko yarenganye.
Ku rundi ruhande, Pasiteri Vianney Nteziryayo wo mu karere ka Bugesera, mu kiganiro twagiranye kuri telefoni, yagize ati “Nta mpano twigeze twakwa. Gusa ubuyobozi bukuru bw’Itorero bwaradusuye, dukora umunsi mukuru ariko twaritanze. Nyuma twabahaye impano y’urwibutso, n’amafoto turayafite. Si amafaranga twabahaye rero.”
Iki kibazo agihurizaho na bamwe mu bapasiteri ba ADEPR, twaganiriye bo mu rurembo rw’Umujyi wa Kigali, by’umwihariko mu karere ka Gasabo. Umwe muri bo, yagize ati “Nkatwe mu karere ka Gasabo baradusuye. Impano y’amafaranga ntayo twatanze, ahubwo ubwo ubuyobozi bw’itorero bwadusuraga, twakoze umunsi mukuru ukomeye bivuye k’ubwitange bw’Abakirisito. Twariyakiriye, ubuyobozi bw’itorero tubuha urwibutso, nk’impano yo gushyira mu Biro.”
Bamwe mu bakirisito ba ADEPR twaganiriye ariko ntibifuze ko dutangaza amazina yabo, mu biganiro twagiranye badutangarije ko mu itorero ryabo hari abatarigeze bifuza ko habaho impinduka. Bavuga ko kuba Mutwarasibo avuga ko havugwamo ruswa yagombye kuba ari we ubibazwa bwa mbere kuko yari umuyobozi w’ikirenga w’itorero, ndetse akwiye gukurikiranwaho imicungire mibi y’umutungo arega abandi.
Bakibaza impamvu yahisemo kwandikira Minisitiri w’intebe adatumije inama y’Ubutegetsi yari ayoboye ngo agaragaze ikibazo, cyananirana ko yari afite uburenganzira bubeguza akabibasaba cyangwa akitabaza izindi nzego?
Bavuga ko batifuza ko hari umwuka mubi wakongera kuvuka mu itorero ryabo, kuko niba hari n’ibihari biterwa n’uko hakirimo ababangamiwe n’ibyo bari bagamije ubu babuze urumenero, bagahitamo gusebanya. Ibyo ngo bigaragarira aho bafata ibibazo by’umuntu ku giti cye bikazanwa mu itorero, aho n’ibigomba kujyanwa mu nkiko biteshwa inzira yabyo.
Ntitwashoboye kuvugana n’Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR, ngo atubwire icyo atekereza kuri uyu mwuka wongeye kuvuka hagati mu itorero ryabo. Igihe bizadushobokera tuzabatangariza ibyo tuzaba twaganiriye, ukuri kose kujye ahagaragara.



















TANGA IGITEKEREZO