00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ADEPR ntiyahinduye izina yahinduye inyito -Pasiteri Sibomana Jean

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 20 September 2013 saa 01:47
Yasuwe :

Mu Kiganiro Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda yagiranye n’abanyamakuru i Kigali tariki ya 13 Nzeri 2013, ubwo hari hateranye inama rusange idasanzwe ya ADEPR, yiga uburyo amategeko ajyanye n’imicungire y’umutungo n’ay’abakozi yavugururwa akajyana n’igihe, umuvugizi w’iryo torero Pasiteri Sibomana Jean, yagarutse ku nkuru imaze iminsi ivugwa mu bitangazamakuru bitandukanye ko ADEPR yaba yarahinduye izina. Pasiteri Sibomana yagize ati “Mu minsi ishize hagiye humvikana utubazo (…)

Mu Kiganiro Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda yagiranye n’abanyamakuru i Kigali tariki ya 13 Nzeri 2013, ubwo hari hateranye inama rusange idasanzwe ya ADEPR, yiga uburyo amategeko ajyanye n’imicungire y’umutungo n’ay’abakozi yavugururwa akajyana n’igihe, umuvugizi w’iryo torero Pasiteri Sibomana Jean, yagarutse ku nkuru imaze iminsi ivugwa mu bitangazamakuru bitandukanye ko ADEPR yaba yarahinduye izina.

Pasiteri Sibomana yagize ati “Mu minsi ishize hagiye humvikana utubazo mu itangazamakuru cyangwa mu binyamakuru, cyane cyane nk’ibyerekeranye n’amategeko ngo yasohotse ahinduye izina. Ibyo bintu rwose ntabwo ari byo; abakirisito bamenye ko itorero ryabo ricyitwa Itorero rya Pantekote mu Rwanda “ADEPR”. Ikindi, amategeko agenga itorero ndetse n’abayobozi baryo, byamaze gusohoka mu Igazeti ya Leta.”

ADEPR ntikiri ishyirahamwe yabaye itorero

Pasiteri Sibomana, yagize ati “Itorero rya Pantekote mu Rwanda rifite amateka maremare; mu by’ukuri kugira ngo bihinduke ryitwe “Eglise de Pentecote du Rwanda”, twasanze mu rwego rw’amategeko amatorero dufite yibumbiye yose muri iyo nyito, ni ho akorera. Ntabwo itorero rifite amategeko yaryo arigenga , ahubwo kubera ko yibumbiye muri ADEPR, muri iyo nyito, twahisemo nk’uko Leta yabitugiriyemo inama, ko iyo nyito ADEPR itagomba guhinduka. Ariko kubera ko amatorero yose yitwa itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda, agomba gufata iyo nyito , akaba ariyo tugenderaho, kandi tumaze igihe tuyikoresha guhera mu mwaka wa 2010.”

Akomeza agira ati “Ubundi iriya nyuguti ya ‘D’ ntaho igaragara, ariko kubera ko twayikoresheje kuva mu 1984, Minisiteri y’Ubutabera yatugiriye inama ko iyo nyito igomba gukomeza ikaba iyo ngiyo, kugira ngo bidatera urujijo mu bantu. Ariko noneho kwitwa umuryango w’amatorero (Association) byo bigahinduka , kuko ari itorero rimwe rihuza amatorero ya pantekote yo mu Rwanda. Uyu munsi wa none tukaba twitwa ‘Itorero rya Pantekote mu Rwanda’ mu nyito ADEPR.”

Pasiteri Sibomana akomeza agira ati “Ni aho ngaho rero abandi bagenda bavuga ko twahinduye izina. Ntabwo izina ryahindutse. Amategeko yacu yanditse mu kinyarwanda , icyongereza n’igifaransa; abavuze ko inyito yahindutse barabyitiranyije, kubera ko iyo ubishyize mu cyongereza ni ‘Pentecost Church of Rwanda’. Aho rero ni ho abavuze ko twahinduye izina babikuye bavuga ngo ni ‘PCR’, bibagirwa ko ADEPR itigeze ihinduka. Ndagira ngo rero abantu babisobanukirwe, ibindi washaka kwihimbira cyangwa kwishyiriraho ukurikije uririmi, ni ibyo waba ushatse kwishyiriraho.”

Nk’uko umuvugizi w’ Itorero rya Pantekote mu Rwanda yabisobanuye, ADEPR (Association des Eglise de Pentecote au Rwanda) isigaye yitwa, mu gifaransa, (Eglise de Pentecote au Rwanda) na ho mu cyongereza, (Pentecostal Church of Rwanda) ni ukuvuga Itorero rya Pantekote mu Rwanda; mu nyito ADEPR, bigaragaza ko hahindutse inyito, ariko izina ryo ryagumyeho.

Abatumirwa muri iyo nama y’Inteko Rusange idasanzwe ya ADEPR, harimo Biro Nyobozi y’Itorero ADEPR, impuguke zo mu itorero, Biro Nyobozi y’Indembo, abashumba b’uturere, abahagariye urubyiruko, abahagarariye abari n’abategarugori, n’abahagarariye amashami y’imirimo muri ADEPR bari bayitabiriye nk’indorerezi.

Ibijyanye n’ihinduka ry’inyito y’Itorero rya Pantekote mu Rwanda, izina rigakomeza kuba ADEPR byasohotse mu Igazeti ya Leta No 34 yo ku wa 26/08/2013 ivuga ku mategeko agenga umuryango “Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda” mu nyito ADEPR, mu cyongereza igira iti “Statutes of the organization “Pentecostal Church in Rwanda” named ADEPR, na ho mu gifaransa ikagira iti “Statuts de l’association «Eglise de Pentecote au Rwanda» appelée ADEPR».

Igazeti ya Leta No 34 yo ku wa 26 Kanama 2013, ivuga ku birebana na ADEPR

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages