00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ADEPR Paruwase ya Kanombe yibutse abari abakiristu bishwe muri Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 June 2017 saa 12:37
Yasuwe :

Itorero rya Pentekote mu Rwanda, Paruwase ya Kanombe ryibutse abari abayoboke baryo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu muhango wo kwibuka wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 17 Kamena, wabimburiwe n’urugendo kuva mu Giporoso kugera Kabeza aho ubutumwa butandukanye bwatangiwe.

Nyuma y’ubutumwa bwibanze ku mateka y’u Rwanda, hanashyizwe indabo ku rukuta ruriho amazina y’abishwe muri Jenoside, hanacanwa urumuri rw’icyizere.

Hatanzwe kandi ubutumwa bwo guhumuriza imiryango yabuze ababo maze hatahwa inzu yubakiwe umwe mu barokotse Jenoside batishoboye yasanwe n’iyi Paruwase, yatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni n’igice.

Abakirisitu n’abayobozi batandukanye ba Paruwase ya Kanombe barangajwe imbere na Rev. Ngamije Viateur, umushumba w’iyi Paruwase, ubuyobozi bwa ADEPR mu mujyi wa Kigali n’izindi nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Nirere Marie Rose, yabwiye abitabiriye ko kwibuka ari umusingi wo kwiyubaka no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Uyu muyobozi yashimiye itorero ADEPR ku bw’uruhare rwaryo mu gufasha incike za jenoside.

Umushumba wa ADEPR mu Rurembo rw’Umujyi wa Kigali, Rev. Rurangirwa Emmanuel yabwiye abitabiriye uyu muhango ko jenoside yakorewe Abatutsi ifite umwihariko kuko yakozwe n’Abanyarwanda ikorerwa abandi Banyarwanda ariko ku rundi ruhande bakaba ari bo bayihagaritse.

Pasiteri Ngamije Viateur uyobora Paruwase ya Kanombe, Rev. Pasiteri Rurangirwa Emmanuel uyobora Ururembo rw'Umujyi wa Kigali, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanombe, Nirere Marie Rose na Depite Nyiragwaneza Athanasie
Umushumba wa ADEPR mu rurembo rw’umujyi wa Kigali, Rev. Rurangirwa Emmanuel, ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Nirere Marie Rose, yabwiye abitabiriye ko kwibuka ari umusingi wo kwiyubaka
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango batashye inzu y'uwarokotse Jenoside yasanwe na ADEPR Paruwase ya Kanombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages