Uyu muhango wo kwibuka wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 17 Kamena, wabimburiwe n’urugendo kuva mu Giporoso kugera Kabeza aho ubutumwa butandukanye bwatangiwe.
Nyuma y’ubutumwa bwibanze ku mateka y’u Rwanda, hanashyizwe indabo ku rukuta ruriho amazina y’abishwe muri Jenoside, hanacanwa urumuri rw’icyizere.
Hatanzwe kandi ubutumwa bwo guhumuriza imiryango yabuze ababo maze hatahwa inzu yubakiwe umwe mu barokotse Jenoside batishoboye yasanwe n’iyi Paruwase, yatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni n’igice.
Abakirisitu n’abayobozi batandukanye ba Paruwase ya Kanombe barangajwe imbere na Rev. Ngamije Viateur, umushumba w’iyi Paruwase, ubuyobozi bwa ADEPR mu mujyi wa Kigali n’izindi nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Nirere Marie Rose, yabwiye abitabiriye ko kwibuka ari umusingi wo kwiyubaka no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Uyu muyobozi yashimiye itorero ADEPR ku bw’uruhare rwaryo mu gufasha incike za jenoside.
Umushumba wa ADEPR mu Rurembo rw’Umujyi wa Kigali, Rev. Rurangirwa Emmanuel yabwiye abitabiriye uyu muhango ko jenoside yakorewe Abatutsi ifite umwihariko kuko yakozwe n’Abanyarwanda ikorerwa abandi Banyarwanda ariko ku rundi ruhande bakaba ari bo bayihagaritse.



















TANGA IGITEKEREZO