Mu madini n’amatorero, abagore bahabwa inshingano zitandukanye n’izihabwa abagabo. Bamwe mu bayobozi b’amadini atandukanye mu Rwanda bavuga ko kudaha abagore inshingano zikomeye atari ukubagaya ubushobozi, ahubwo bagendera ku byanditse kandi ko nta wukwiye kwitiranya ihame ry’uburinganire n’amahame idini runaka rigenderaho.
Bamwe mu bayoboke b’amadini baganiriye na IGIHE bavuga ko inshingano zihabwa umugabo zihawe n’umugore atananirwa kuzuza. Abenshi bahurira kuri iki gitekerezo, bati “Nta nshingano zahabwa umugore mu idini ngo zimunanire. Kuyobora barabishoboye, kwigisha no kubwiriza ubutumwa na byo barabishoboye.”
Icyakora hari n’urundi ruhande rugira ruti “Nta mugore wo kuyobora igitambo cya Misa, ibyo bintu rwose ntibikabe! Hari ibyo umugore akwiye gukora mu idini n’ibyo adakwiye gukora”
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Musenyeri Mbonyintege Smalagde, umuvugizi wa Kiliziya Gatolika n’umukuruw’inama nkuru y’abepisikopi mu Rwanda yamubajije niba hari igihe kizagera umugore agahabwa inshingano zo kuyobora Igitambo cya Misa muri Kiliziya Gatolika, ati “Ibyo ntuzabibona hafi aha ngaha, umwanya w’umugore n’umwanya w’umugabo muri Kiliziya biratandukanye ariko twese icyo tugamije ni kimwe kandi abagore baturusha ubutungane turabyemera ntabwo tubishidikanya. Ntabwo abagore iwacu bigeze basubizwa inyuma kandi kudasoma Misa ntabwo ari ugusubizwa inyuma. Abagore bafite izabo nshingano kandi nziza, nk’uko hari inshingano bafite abagabo badashobora kubasimburaho.”
Musenyeri Rwaje Onesphore, umushumba w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, avuga ko bemera ko umugore aba umupasiteri akaba n’umuvugabutumwa; ariko ko ataba Musenyeri. Ati “Buri wese ufite ukwemera akaba umwigishwa wa Yesu Kristo ashobora kuba umuvugabutumwa ( Ebefeso 4:11). Hano mu Rwanda Itorero ry’Abangilikani dufite abategarugori bagera kuri 20 barobanuriwe kuba Abapasiteri. Ni abashumba ba za Paruwasi bakora uwo murimo nk’uko Imana yabibahamagariye. Ku byerekeranye no kubaha inshingano zo kuba Abepisikopi (ba Musenyeri) ntiturabigeraho, hari inzira binyuramo bikaganirwaho. No kubarobanura ngo babe abapasiteri banyuze mu nzira ndende hano mu Rwanda nubwo mu bindi bihugu byari bihari.”
Mufti w’u Rwanda Kayitare Ibrahim, yatangarije IGIHE ko mu Idini ya Islam hari inshingano zihabwa abategarugori n’abari, ariko ngo hari n’izo badahabwa bagendeye ku mvugo y’Intumwa. Yabivuze muri aya magambo ati “Inshingano zose barazihabwa uretse kuba Mufti, kandi ntiyemerewe no kuba Immam w’Umusigiti ni ko Imana ibigena. Ntibyanditse muri korowani (Coran) ariko byanditse mu mvugo z’intumwa. Dufite ba Sheik benshi hano mu Rwanda b’igitsina gore.”
Tariki ya cyenda Ukuboza 2013 ubwo yatangizaga inama Nyafurika ya Bibiliya mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musoni James yabajijwe n’abanyamakuru ikibazo cy’ihame ry’uburinganire mu madini, avuga ko hari icyizere cy’uko rizagerwaho buhoro buhoro kuko ari umurongo mwiza u Rwanda n’isi yose bihaye, ati “Ni inzira twatangiye nk’Igihugu, ndetse n’Isi yose akenshi ubuyobozi bwa Leta iyo bwatanze umurongo usobanutse n’abandi bakunda kuwigiraho. Ku rwego rw’Igihugu hatanzwe umurongo ugaragaza ko abagore bashoboye kandi bakora akazi neza. Dufite icyizere ko bizakomeza bikagera no mu madini. Birumvikana ariko ko n’amadini agenda agira ibyo ashingiraho na yo mu mikorere yabo. Turizera ko amadini yo mu Rwanda azagenda aba intangarugero na yo mu rwego rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire bateza imbere umugore, ariko bashingiye ku mahame bagenderaho.”
Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisteb’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda Pasiteri Dr Byiringiro Hasron,yavuze ko biganda bigerwaho buhoro buhoro.
Yasobanuye ko mbere umugore atari fite agaciro mu Rwanda ariko ubu yahawe ijambo, ati “Hagomba inzira zituma abantu babyumva bitewe n’ubujijuke bwabo. Itorero rero na ryo ntirigomba gusigara inyuma rigomba kujya muri iyo nzira kugeza igihe bizumvikana mu mitwe y’abantu. Hari abumva vuba hari abumva bitinze, ariko nk’itorero tugenda mu buryo bworoshye kugira ngo nanone he kubaho imyivumbagatanyo mu myumvire ku bizera ndetse no ku baturage. Buri muntu wese yari akwiye kubanza kubisobanukirwa. Idini rero nk’abarishinzwe tureganda twiga kuri icyo kibazo.”
Nubwo bimeze bitya ariko hari amatorero ya gikirisito yamaze guha abagore inshingo zirenze izo kuba ababwirizabutumwa n’abapasiteri bakaba bageze ku rwego rwo kuba Abasenyeri ( Bishop).



















TANGA IGITEKEREZO