Mu gihe mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda (AMUR) hari hamaze igihe havugwamo amakimbirane, ashingiye ku kuba hari Abashehi bifuza ko hazamo impinduka, banavuga ko bamwe bahejwe mu idini ya Islam abandi bagahabwa akato, ndetse bagashinja Mufti Gahutu Abdul Karim kudidiniza ibikorwa by’iterambere bya Islam, ubu ibiganiro bigeze kure. Umwuka mwiza wagarutse muri AMUR, inyigisho yabaye guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu bayisilamu mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kamena 2013, imbuto z’ibiganiro hagati y’impande zitavugaga rumwe mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda zatangiye kugaragararira mu misigiti imwe n’imwe ya hano mu Mujyi wa Kigali. Ibi bibaye kuva aho hatangiriye intambara y’amagambo hagati muri AMUR, Abayisilamu bifuza impinduka bigaragara ko batumvwa na Mufti Gahutu, bigera n’aho ikibazo cyabo cyinjirwamo n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere.
Nk’uko tubikesha Alimas Hakizimana umwe mu bayisilamu bitabajwe kuba abahuza muri ibi biganiro, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko Icyigisho cyo kuri aya manywa ku musigiti wa Onatracom cyayobowe na Sheikh Moussa Sindayigaya wahoze ari Mufti wungirije, akirukanwa ku mirimo. Ku musigiti wa Sheikh Gatete yayoboye icyigisho ku musigiti wa Majengo, uyu akaba ari Perezida w’Abashehi baharanira impinduka, Sheikh Habimana Yassini wari Visi Perezida wa Sheikh Gatete we yigishije ku musigiti w’i Remera.
Harerimana agira ati “Twahisemo ubwacu kwicara tugasuzumira hamwe umuzi w’ikibazo, tugashaka umuti urambye. Ibyo bigakorwa mu buryo bw’imishyikirano n’ubwumvikane. Ibyo twahisemo kubikemurira iwacu nta muntu wo hanze ubyinjiyemo. Impande zombie ziyemeje gufatanyiriza hamwe kwigisha mu bayisilamu ubumwe n’ubwiyunge. Uyu munsi icyigisho cyari uko abantu kutabona ibintu kimwe bitagombye gutuma baryana.”
Biteganijwe ko ku wa mbere w’icyumweru gitaha umwanzuro nyakuri uzaba wabonetse, ku buryo uzatangarizwa Abayisilamu bose. Ibi biganiro biraba nta muntu uteri umuyisilamu ubirimo.



















TANGA IGITEKEREZO