00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apôtre Dr Gitwaza yagaragaje uko Afurika yahoze ari ihuriro ry’iterambere ry’Isi n’ubuhungiro bw’abakomeye

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 July 2023 saa 02:49
Yasuwe :

Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza, yagaragaje ko kuva Isi yaremwa, Afurika yari ifite byose byayifasha kuba igihangange kuko iterambere ryose ryatangiriye kuri uyu mugabane.

Ni ubutumwa yatanze ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023, ubwo yatangizaga ku nshuro ya 24, igiterane Afurika Haguruka ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Afurika umutoza wawe ni nde?’.

Iki giterane cy’iminsi irindwi kiri kubera ku Musozi wa Giheka uherereye mu Kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Cyitabiriwe n’abashumba b’amatorero baturutse hirya no hino ku Isi, Abayobora amadini n’amatorero atandukanye mu Rwanda, abakirisito ba Zion Temple n’Abanyarwanda muri rusange.

Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora Umuryango Authentic Word Ministries ari na wo ukomokaho Amatorero ya Zion Temple, yavuze ko iki giterane ari igihamya cy’ibyo Afurika yiyemeje.

Ati “Iki giterane cyo ku nshuro ya 24 cya Afurika Haguruka ni gihamya y’ibyo twiyemeje, kandi ni igiterane cy’ubuhanuzi kigamije gukangurira, kuyobora, kwiga, gukuza no kuzamurana mu gihe dutangiye urugendo rusange tugana ejo hazaza heza ku mugabane wacu dukunda.”

“Kuri benshi muri twe, iki giterane kigaragaza umwanya wo kwishimira iterambere ridasanzwe n’ubushobozi bw’Umugabane wa Afurika. Amateka n’umuco bya Afurika byasize ikimenyetso kitazibagirana ku isi. Uru rusobane rw’amateka n’umuco byatumye Afurika igira umwihariko ushingiye ku bumwe.”

Apôtre Dr Gitwaza yabwiye abitabiriye iki giterane ko bakwiye kwibutswa ubudasa bw’umuturage gakondo wa Afurika ko bushushanya neza ijuru.

Ati “[…] nk’imico itandukanye, imbyino, indirimbo, kuramya mu buryo bwa gihanuzi, kugaragaza ibikorwa by’umwuka, urugwiro, kumwenyura, kwakira abashyitsi, ubufatanye, imyidagaduro n’amagambo meza akomeza abantu. Ibi byose bitanga ishusho ry’ijuru.”

Afurika yahoze ari ihuriro ry’iterambere ry’Isi

Intumwa Dr Gitwaza ivuga ko kuva Isi yaremwa kugeza uyu munsi, Afurika yabaye Ihuriro ry’imikorere y’Umuremyi n’Imikorere y’Isi.

Yavuze ko Afurika iri mu mutima w’Imana, ahanini bigendeye ku miterere yayo, uko Imana yaremye uyu mugabane ndetse n’aho uherereye.

Ati “Imana, Umuremyi, nyuma yo kurema Ijuru n’Isi, yahisemo igice cy’aho Afurika iherereye uyu munsi; igiha ababyeyi ba mbere (Adamu na Eva) nk’igihugu cyabo ari yo ya ngombyi ya Edeni; ubu busitani bukaba bwarabarizwaga mu gihugu cya Havilah n’igihugu cya Cush [Afurika yanone].”

Yahuje Egiputa ya Ruguru n’iyo Hepfo havukamo iterambere rikomeye ryari riherereye ku ruzi rwa Nili kandi ryararambye cyane rizana ubukungu no gukomera mu muco.

Ati “Ibyagezweho muri Egiputa ya cyera harimo kubaka inzu z’imitamenwa zikomeye zizwi nka “Piramide” zirimo inini y’i Giza, yubatswe nk’imva z aba Farawo no guteza imbere gahunda z’imyemerere yabo.”

Yakomeje agira ati “Imyandikire ya mbere yitwa ‘hiéroglyphes’ yashyizweho nk’uburyo bwa kera bw’Abanya-Misiri bwo kwandika. Iyo myandikire yatumye amateka yabo n’imico bimenyekana.”

Afurika yahoze ari ubuhungiro bw’abakomeye

Apôtre Dr Gitwaza yavuze ko Abraham yabaye impunzi ihunga ubukene, yimukiye muri Misiri ari kumwe n’urugo rwe mu gihe cy’inzara.

Ati “Umwami Nyafurika [Pharaoh] yahaye Abraham umugisha kandi aramukungahaza. Bitewe n’impano z’Umwami, yabashije kugira: intama, inka, indogobe z’ingabo n’ingore, ingamiya, abakozi b’igitsina gabo n’abagore, ifeza n’izahabu.”

Yakomeje agira ati “Ndizera neza ko umunsi tuzahura na Abraham mu ijuru, azashimira abaturage n’abami b’Abanyafurika kuba baramugiriye neza no kumugira umuntu Imana yashakaga ko aba.”

Apôtre Dr Gitwaza yavuze ko Afurika ari yo yabaye ubuhungiro bwa Abraham.

Ati “Iyo Afurika itaza kubaho ngo ikize Abraham, ntituzi uko byari kuba bimeze ku bantu bafite kwizera kwa Abraham (Idini rya Kiyahudi, Islam, Abakirisito).”

“Yakobo n’umuryango we babaye i Kanani nk’abanyamahanga, kugeza igihe inzara ikomeye yateye Isi yose, uretse Afurika yonyine, kandi ibihugu byose byaje muri Afurika kugura ibiribwa. Abanyaburayi, Abanyaziya n’ibindi bice by’isi bafashe ubwato berekeza muri Afurika kugura ibiryo.”

Yifashishije amagambo yo mu gitabo cya Matayo 2:13, mu gihe cy’Umwami Herode, ubwo Imana yabonekeraga Yozefu ikamusaba guhungishiriza umwana we mu Misiri.

Ati “Kubera iki atari muri Siriya, Turukiya, Yorodani, u Buhinde, u Bwongereza, Amerika, cyangwa u Bushinwa ahubwo muri Afurika...? Ni umugabane wo kurinda no gutanga imigisha.”

Apôtre Dr Gitwaza yavuze ko Abanyafurika bakwiye kubizirikana ndetse bakibaza umuntu ukwiye kuba ‘Umwarimu wabo’ ariwe Imana yabahaye ibyiza byose uyu mugabane ufite.

Apôtre Dr Paul Gitwaza yavuze ko Afurika ari Umugabane w'umugisha
Apôtre Dr Paul Gitwaza n'umugore we Angelique Nyinawingeri
Abakozi b'Imana batandukanye bitabiriye Afurika Haguruka
Afurika Haguruka iba buri mwaka ikitabirwa n'imbaga y'abantu
Afurika Haguruka isigaye ibera ku Musozi wa Giheka mu Mujyi wa Kigali
Afurika Haguruka yitabirwa n'abaturutse imihanda yose
Apôtre Dr Paul Gitwaza yashimye abitabiriye Afurika Haguruka
Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, akaba n’umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa GAFCON,Musenyeri Dr Laurent Mbanda
Pasiteri Jean Bosco Kanyengoga, Visi Perezida wa Authentic Word Ministries, ubwo yabwirizaga muri iki giterane cya Afurika Haguruka kibaye ku nshuro ya 24
Biba ari ibihe byiza byo kwegerana n'Imana
Pasiteri Angelique Nyinawingeri, ubwo yasengeraga abitabiriye itangizwa rya Afurika Haguruka ibaye ku nshuro ya 24
Pasiteri Umuhoza Barbara usemurira Apôtre Dr Gitwaza
Pasiteri Dr Gahungu Bunini Umuyobozi wa Alliance ubwo yasuhuzaga abitabiriye Afurika Haguruka
Rev Dr Philip Igbinijesu wo muri Nigeria, ni umwe mu batumiwe ngo aze guhembura abanyotewe ijambo ry'Imana muri Afurika Haguruka
Umuhoza Mycline, umwe mu bagize Asaph Music International, yaririmbye muri iki giterane cya Afurika Haguruka
Umusangiza w'amagambo muri Afurika Haguruka, Uwinema Adeline

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages