00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba Papa Francis na Benedigito bahanye indamukanyo ya Noheli

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 24 December 2013 saa 02:51
Yasuwe :

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis, yakoze uruzinduko rwa Noheli abonana na Papa wacyuye igihe Benedigito kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Ukuboza 2013; avuga ko Papa wamubanjirije w’imyaka 86 ameze neza. Francis wabaye papa muri Werurwe uyu mwaka yamaranye iminota 30 na Benedigito wamubanjirije i Vatican aho yahoze, nk’uko inkurur dukesha Daily mail ibigaragaza.
Papa Francis yavuze ko yasanze Benedigito ameze neza, nk’uko amashusho yerekanywe na Vatican yabigaragaje.
Francis (…)

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis, yakoze uruzinduko rwa Noheli abonana na Papa wacyuye igihe Benedigito kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Ukuboza 2013; avuga ko Papa wamubanjirije w’imyaka 86 ameze neza.

Baramukanya Francis yanezerewe n'uko asanze Benedigito ameze

Francis wabaye papa muri Werurwe uyu mwaka yamaranye iminota 30 na Benedigito wamubanjirije i Vatican aho yahoze, nk’uko inkurur dukesha Daily mail ibigaragaza.

Papa Francis yavuze ko yasanze Benedigito ameze neza, nk’uko amashusho yerekanywe na Vatican yabigaragaje.

Francis wabaye Papa muri Werurwe uyu mwaka yamaranye n’uwo yasimbuye iminota 30 aho Benedigito w’imyaka 86 yabaga mbere yo kujya kuba ahantu h’umuhezo.

Bagiranye ikiganiro kwa Benedigito

Amafoto Vatican yashyize ahagaragara yerekana aba bagabo bombi bambaye amakanzu amwe yera, ariko batandukanyijwe n’umwambaro Francis arenza ku ikanzu umugaragaza nka Papa uriho. Baganiriraga mu ruganiriro rw’aho Benedigito aba ubu.

Papa Francis yahanye ikiganza na Papa wacyuye igihe Benedigito wa XVI bari mu kigo cy’abihaye Imana cyitwa Mater Ecclesiae kiri i Vatican.

Usibye mu ruganiriro banaganiriye hanze

Francis yabwiye Benedigito ati “Biranejeje kukubona umeze neza uku.”
Benedigito ni we mupapa wasezeye ku bupapa mu myaka 600 yari ishize, akaba yarabikoze muri Gashyantare uyu mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages