Abakozi b’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda Diyosezi ya Kibungo (Eglise Episcopal au Rwanda – EAR) ntibavuga rumwe ku masezerano mashya y’akazi baherutse gusinyishwa, aho bamwe bavuga ko basangamo ubusumbane bukabije ku kuba batishyurirwa ubwisungane mu buvuzi (RAMA) kandi hari abandi babwishyurirwa.
Abataka ubusumbane mu kazi ni abakozi 56 bakora mu mishinga iterwa inkunga na ‘Compassion International’. Umwe muri bo agaragaza ko n’ubwo imbarutso ari ukutishyurirwa RAMA babona hari n’izindi nzitizi basanga muri iyi kontaro nshya baheruka gusinyana na Diyoseze.
Yagize ati “Umukoresha wacu turamushyira dosiye ngo tubashe guhabwa nk’inguzanyo ku mushahara tukayibura, nta RAMA dufite nk’abandi bakozi. N’ikindi twasinye amasezerano n’umuyobozi mukuru w’itorero ariko tugakomeza guhemberwa ku matorero yacu”.
Yongeraho ati “Ikindi kitubabaza ni uko mu mafaranga twasinyiye mu masezerano ko bagomba kujya batuvanamo 1/10 kandi yagombye kujya ku mafaranga duhembwa, tukajya dutanga amaturo nk’abandi bakirisito batabanje kuyatuvanaho ku mushahara.”
Aba bakozi berekana ko abapasiteri, abarimu n’abandi bakozi bakorera mu biro bya Diyoseze bose batangirwa imisanzu yo kwivuza, bati “Natwe rero twumva bibaye byiza badutangira iyo RAMA kuko natwe ubu twasinyishijwe amasezerano na Diyoseze ko turi abakozi bayo kugira ngo natwe tujye ku rwego rumwe nk’abandi bakozi.”
Aganira na IGIHE, Musenyeri Emmanuel Ntazinda, Umushumba w’iyi Diyoseze yavuze ko guhindurira amasezerano aba bakozi bakava ku rwego rwa Paruwasi bakazanwa muri Diyoseze byari mu rwego rwo kubafasha, kuko “Diyoseze ari yo ifite ubuzima gatozi”.
Musenyeri yavuze ko aba bakozi bishyurirwa ubwiteganyirize mu isanduku y’ubwiteganyirize ariko ko ku byerekeye RAMA bo bakwiye kubibaza umushinga bakoramo wa ‘Compassion International’, kuko “Diyoseze ubwayo nta bushobozi ifite”.
“Nta karengane karimo kuko abakozi ba Diyoseze bari mu byiciro bitandukanye, abo rero bakora mu mishinga iterwa inkunga na compassion, kandi buri bakozi bahembwa n’urwego (department) barimo. Umushahara wabo uturuka muri compassion kandi Compassion yo ntibishyurira RAMA kandi Itorero nta mafaranga rikura muri uwo mushinga. Bishyurirwa caisse sociale ibya RAMA ntibishoboke, kandi sibo bonyine.”
Ku bijyanye n’icya cumi aba bakozi basaba ko kitaba itegeko, Musenyeri avuga ko uretse aba bakozi n’abakirisitu basanzwe bagitanga, asobanura ko gutanga iri turo biri mu kuzuza inshingano kwabo nk’abakozi b’abakirisitu.
Yagize ati “Umukirisitu wese atanga 1/10 uretse n’umukozi, niba uri umukirisitu ugomba gukora nk’uko abandi bakora. Kuba avanwa ku mushahara wabo nibo ubwabo batanze ibyo bitekerezo kandi niba bumva bibabangamiye nabwo bazabivuga mu nama tukabisubiramo ariko ibyo si ikintu gishyashya”.
Ku bijyanye n’abakozi basaba inguzanyo ku mishahara bakazimwa, Musenyeri Ntazinda avuga ko ntawe bigeze bangira inguzanyo n’umwe, ati “Ibyo ni inkuru z’abantu, ko usabye inguzanyo se ari we uyishyura urumva twayimwangira gute? Ntawe bayangiye ni uburenganzira bw’umuntu.”
Itorero ry’Abangilikani ryatangiye gushinga imizi mu Rwanda ahagana 1925 ubwo abamisiyoneri ba mbere bashingaga Diyoseze ya Gahini. Rifite Diyoseze 11 ari zo Butare, Byumba, Cyangugu, Gahini, Gasabo, Kibungo, Kigali, Kigeme, Kivu, Shyira na Shyogwe.



















TANGA IGITEKEREZO