Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabayeho mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid Al-Adha, ku wa 27 Gicurasi 2026.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya yabajijwe aho icyifuzo cy’Abayisilamu cyo gutora Adhan ya mu gitondo hakoreshejwe indangururamajwi kigeze.
Ni icyifuzo bahaye Perezida Kagame ku wa 25 Werurwe 2026, ubwo yaganiraga na bo muri BK Arena.
Sindayigaya ati “Adhan ubundi iratorwa kereka iya mu gitondo gusa, ubwo na bwo igishaka kuvugwa ni ku ndangururamajwi ariko ubundi Adhan iratorwa no mu musigiti iratorwa, hanyuma ziriya enye zisigaye zitorwa no ku ndangururamajwi ariko iya mu gitondo ni yo kugeza aka kanya idatorwa ku ndangururamajwi.”
Yavuze ko icyifuzo Perezida Kagame yacyakiriye neza, asaba inzego bireba kugisuzuma zikareba uko byagenda.
Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Icyo kibazo muze kucyiga murebe ikibazo ni iki? Mutinya ababakangura mu gitondo, ni iki? Ubundi ariya masaha ni yo yo gukanguka n’ubundi.”
Mufti Sindayigaya yavuze ko ibiganiro birenze kimwe yagiranye na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasanze bari kubyigaho.
Ati “Maze kuvugana inshuro zitari imwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu [ni na we wari uhari] rero turi gukorana, turavugana kandi yambwiye ko twihangana bari kureba inzira byakorwamo. Ndumva rero turi gukora ibisabwa kandi na we ari kubikora.”
Muri Werurwe 2022 ni bwo hafashwe icyemezo cy’uko gutora Adhan ya mugitondo bihagaritswe mu mujyi wa Kigali hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 267 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Kureba amafoto menshi kanda hano



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!