00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batatu bahakanye imikono yabo ku itangazo rishinja EPEMR ivanguramoko

Yanditswe na

Frank Mwizerwa

Kuya 4 September 2014 saa 08:05
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi ibiri gusa hasohowe itangazo ryashyizweho umukono n’abayoboke 8 ba EPEMR, bakaba na bamwe mu bashinze iri torero, bavuga ko bitandukanije na Pasiteri Samson warishinze, ndetse na EPEMR (Eglise Pentecotiste de l’Emmanuel) kubera ibyaha bitatu bise ko bikomeye, batatu muri bo batangaje ko ntaho bahuriye n’iryo tangazo.
Nkurunziza Paul, Mukeshimana Marthe na Ubarijoro Emmanuel bahakanye bivuye inyuma ko batigeze bashyira umukono ku itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa kabiri (…)

Nyuma y’iminsi ibiri gusa hasohowe itangazo ryashyizweho umukono n’abayoboke 8 ba EPEMR, bakaba na bamwe mu bashinze iri torero, bavuga ko bitandukanije na Pasiteri Samson warishinze, ndetse na EPEMR (Eglise Pentecotiste de l’Emmanuel) kubera ibyaha bitatu bise ko bikomeye, batatu muri bo batangaje ko ntaho bahuriye n’iryo tangazo.

Nkurunziza Paul, Mukeshimana Marthe na Ubarijoro Emmanuel bahakanye bivuye inyuma ko batigeze bashyira umukono ku itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa kabiri tariki ya 2 Nzeri 2014.

Uko ari batatu bemeza ko nta cyo bazi kuri iri tangazo, batazi n’aho ryashyiriweho umukono, ngo babimenyeye mu itangazamakuru.

Izina rya Mukeshimana Marthe ukomoka mu Karere ka Nyamagabe ni nimero umunani mu bashyize umukono kuri iri tangazo. Avuga ko yatunguwe bikomeye no kumva avugwa mu itangazamakuru.

Nkurunziza Paul, Mukeshimana Marthe, Ubarijoro Emmanuel bashyizwe ku itangazo batabishaka

“Natunguwe no kumva ku maradiyo bavuga izina ryanjye, byarambabaje cyane bituma nzinduka mu gitondo mva iwacu Nyamagabe nza i Kigali gushaka itangazamakuru ngo mbabwire ko ndengana.”

Akomeza avuga ko Murego ari we ushobora kuba yaramushyize kuri uru rutonde, ati “Ntabwo nigeze nsinyira ibi bintu bya Murego. Uwasinye mu izina ryanjye yampemukiye cyane. None se ni gute banshyize mu basinye kandi ntazi n’ibyo bibazo bavuga? Ntaho mpuriye nabo rwose, ubwo buhanuzi nabwo sinzi igihe bwahanuriwe.”

Naho Nkurunziza Paul utuye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, akaba izina rye riri ku mwanya wa gatanu mu basinye kuri iri tangazo, we avuga ko abakoze ibi bakwiriye gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

“Nababaye cyane kuba banshyize kuri ruriya rutonde ntabizi, ntibigeze bansanga ngo bambwire n’ikibazo bafite, biriya batangaje simbyemera. Ku bw’ibyo nkumva inzego zibishinzwe zikwiye gukurikirana abantu bashyira umuntu ku rutonde rw’ibintu nka biriya atabibahereye uburenganzira, bakwiye kubiryozwa”.

Ubarijoro Emmanuel nawe uvuga ko yashyizwe kuri uru rutonde kandi ntaho ahuriye narwo, ndetse bakanamusinyira, avuga ko yabimenyeye mu itangazamakuru.

Ubarijoro ushinzwe kugenzura umutungo muri EPEMR avuga ko atemera na gato ibyaha barega ubuyobozi bwa EPEMR aho agaragaza ko nta vangura ry’amoko riharangwa ndetse ko n’amafaranga yose bakoresha haba hazwi aho yaturutse.

Avuga ko kuva batangira batararenza miliyoni n’igice z’amafaranga y’u Rwanda, kandi amenshi yatanzwe na Pasiteri Gasarasi wakundaga kubabwira kubizirikana, kugirango igihe itorero rizaba ryabonye umutungo waryo bazayamusubize.

Ngo bafite ibindi bibazo ariko amacakubiri ntaharangwa
Ubarijoro yasobanuye ko kimwe n’andi matorero yose, EPEMR nayo igifite imbogamizi zindi mu mikorere ariko ibijyanye n’ibyaha bayirega atari ukuri na busa.

“Icyatumye aba bantu basohora iri tangazo nta cyo tuzi, ibyo bavuga ko biri mu itorero ntabyo tugira rwose, kuko twaba twishe inshingano zacu”.

Abitandukanije na EPEMR bagize icyo bavuga ku bigaramye iri tangazo

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 3 Nzeri, babiri mu bashyize umukono ku itangazo ryo kwitandukanya na EPEMR, Elie Sinzabakwira na Murego Philemon bakomeje gusobanurira abanyamakuru ko ibibazo itorero rya EPEMR rifite ari byo byatumye barivamo, kandi bakagenda ku mugaragaro.

Babajijwe icyizere itangazo basohoye rikwiriye guhabwa kandi batatu mu munani barisinyeho baryihakanye ndetse bakemeza ko basinyiwe, Murego Philemon wemeza ko ari umunyamategeko yatangaje ko adashobora gukora ikosa ryo gusinyira abantu kuko azi ko bihanwa n’amategeko.

Gusa yasobanuye ko bidatangaje na busa kwisubira ngo mu gihe abasinye ku itangazo bagenzuye bakabona hari ingaruka bishobora kubagiraho.

Murego yagerageje gutanga impamvu zituma aba bantu bashobora kuba bisubiye, aho yagiye avuga aho buri wese ahuriye na Pasiteri Gasarasi, nk’abo bahujijwe n’akazi, ubucuti n’ibindi.

Murego yagaragaje ko biteguye gusubiza ibibazo byose igihe inzego zishinzwe umutekano zizaba zibabajije iby’imikono bigannye, avuga ko hari imikono bariya umunani bose basinye ku mabwiriza y’itorero, ngo niyo azagenderwaho bagereranya imikono.

Umunyamakuru wa IGIHE yamusabye ko yamwereka ayo mabwiriza akabasha gufotora iyo mikono ngo abasomyi babashe kuyigereranya, abihakana yivuye inyuma ahubwo akomeza guhisha igitabo yari afite mu ntoki gisa nk’aho ari cyo gikubiyemo ayo mabwiriza.

Pasiteri Gasarasi yahakanye iby’amacakubiri

Pasiteri Samson ushinjwa ibyaha bikomeye n'abo batangiranye

Pasiteri Gasarasi Samson washinze EPEMR akaba ari n’Umuvugizi Mukuru wungirije yavuze ko uwashinja iri torero amacakubiri yaba abeshye cyane kuko nta yigeze abamo.

Yasobanuye ko uwitwa Mukurarinda wagombaga guhabwa ubupasiteri bikaza gupfa, bitatewe n’uko yacitse ku icumu nk’uko abasohoye itangazo ryo gusohoka babivuze ahubwo ngo umuhango wo kubasengera wahagaritswe n’ubuyobozi mu nzego z’ibanze bituma umuhango usubikwa.

Pasiteri Gasarasi avuga ko iyo hajya kubaho ivangura ry’amoko, Mukurarinda Dominique wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa EPEMR n’ umugore we Tuyishime Ruth wari uhagarariye EPEMR mu Mujyi wa Kigali, batari kuba bafite iyi myanya, kuko ari imyanya ikomeye mu itorero.

Intandaro yabaye inama yateguwe rwihishwa

Pasiteri Kamuzinzi Paul, Umuvugizi Mukuru w’Itorero EPEMR mu Rwanda yavuze ko hari inama yateguwe na bamwe mu bavuye muri iri torero, ikaza kuburizwamo.

«[…] nagiye kubona mbona SMS ivuga ko dutumiwe mu nama iziga ku bibazo biri mu itorero. Abo basohotse batumije inama bavuga ko izabera ahahoze ibiro byacu byafunze, kandi babizi neza ko aho hantu ubuyobozi bwatubujije kugira ikintu tuhakorera».

Kamuzinzi avuga ko ubu butumwa yohererejwe bwamutunguye kuko ntabyo yari azi, ngo Umuvugizi wungirije (Gasarasi) nawe ntabyo yari azi, ndetse we ngo n’ubwo butumwa ntabwo yari azi.

Pasiteri Kamuzinzi avuga ko nyuma y’uko bakoze (abasohoye itangazo) ayo makosa bakayabwirwa ndetse bagasaba imbabazi, ngo ntibigeze bisanzura, ahubwo bahoranaga urwikekwe, hanyuma baza kumvikana mu itangazamakuru bashinja itorero ibinyoma.

EPEMR yandikiye IGIHE inyomoza ibitangazwa n’abitandukanije nayo

Mu gihe iyi nkuru yari hafi gusohoka, EPEMR yandikiye IGIHE isobanura ko ibyo Murego Philemon na Elie Sinzabakwira bayitangarije ari ibinyoma byambaye ubusa.

Umuvugizi wa EPEMR Pasiteri Kamuzinzi ari nawe washyize umukono ku ibaruwa yandikiwe IGIHE yasobanuye ko nta vangura bagira, ko ubuhanuzi butiza umurindi umwanzi batazi ibyabwo, naho inkomoko y’amafaranga yo ko ari isanzwe nk’andi matorero yose, ngo ni ubwitange bw’abarigize gusa.

Yavuze ko bitangaje kubona abasohoye itangazo bavuga ko bafite impungenge z’aho amafaranga akoreshwa imirimo y’itorero aturuka, mu gihe ubwo bateguraga igiterane ahitwa i Batsinda mu Mujyi wa Kigali tariki 9 Kanama 2014, Murego Philemon ari we watanze amafaranga yo gukodesha inzu mberabyombi ndetse n’intebe byo kwifashishwa.

Basoza iyi baruwa bagaya cyane imikorere idahwitse yo gusohora itangazo mu buryo bw’uburiganya, bati «Birababaje kubona abantu bane (4) biyita ko ari umunani (8); ni ikinyoma kubona abantu bahangara gusinyira abantu badahari kandi batarabyemera».

Abitandukanije na EPEMR babuze ibimenyetso bishinja EPEMR

Mu nama n’abanyamakuru, Elie Sinzabakwira na Murego Philemon bananiwe kumara igitutu bashyirwagaho n’abanyamakuru babasabaga kugaragaza ibimenyetso by’ibyaha bashinja EPEMR.

Uretse ibyaha bitatu nyamukuru bashyize mu itangazo, Elie Sinzabakwira na Philemon Murego bavuze ko Pasiteri Samson batamushira amakenga na busa ngo kuko yakoze urugendo rwo mu mahanga akagenda ku butumire bw’itorero kandi batabizi, mu gihe we yababwiye ko yari atashye ubukwe bw’umwana we; berekanye kandi ko yitegura kujya mu butumwa muri Amerika, aho bagaruka ku kuba adakwiriye gukora izo ngendo atabamenyesheje.

Abanyamakuru babajije aba bagabo gutanga ibimenyetso by’ibyaha bashinja Samson Gasarasi dore ko ari nawe bashyira mu majwi cyane, bavuze ko ari we uvugwa cyane iyo havuzwe ijambo «EPEMR»; iki gisubizo ndetse n’ibindi batangaga ntibyanyuze abanyamakuru, ahubwo bakomeje kubagira inama yo kwitondera ibyaha bikomeye barega mugenzi wabo bahagurukanye umugambi wo gushinga itorero, bababwira ko bari bakwiriye gushaka ubundi buryo bwiza bwo gukemura ibibazo biri mu itorero, badashatse «gushyira mu bibazo umuyobozi wabo».

Kanda hano usome inkuru ikubiyemo ibirego abitandukanije na EPEMR bakubiyemo mu itangazo basohoye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages