Uyu mukozi w’Imana ari i Kigali nyuma yo kumara imyaka ine n’amezi atandatu akorera ivugabutumwa muri Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bishop Dr Rugagi yavuze ko mu by’ibanze agiye gukora harimo kongera guhuza imitima y’abayoboke b’Itorero Abacunguwe ari nayo mpamvu agiye gukora igiterane cyitiriwe ‘Umunsi w’Amashimwe’.

Kizaba ku Cyumweru tariki 6 Kanama 2023, ahitwa Tequila Paradise mu Kagari ka Muyange, Umurenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro.

Bishop Dr Rugagi avuga abazitabira icyo giterane bazabasha kumenyeshwa gahunda nshya z’Itorero Abacunguwe, bakongera guhurira hamwe.

Ati “Ni umunsi wo guhuriza hamwe abakiristo bose. Twawise umunsi w’amashimwe w’ abakiristo bose, aho bazaba baturutse. Hari abo dufite mu Ruhango, mu Mujyi wa Kigali, Rwamagana n’ahandi.”

Yakomeje agira ati “Bose bazaza tugire umunsi wo kwishima hanyuma noneho tubonereho kubabwira gahunda zigiye gukurikiraho nk’itorero hano. Icyicaro cyari kiri muri Canada ariko kigiye kwimukira mu Mujyi wa Kigali.”

Abatumiwe muri iki giterane barimo Abapasiteri baturutse muri Canada, Amerika, Kenya n’ahandi. By’umwihariko mu Rwanda hatumiwe abarimo Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza.

Ni igiterane kizaba kirimo abaririmbyi barimo Prosper Nkomezi, Ben na Chance ndetse n’abagize Angels WorshipTeam yo mu Itorero Abacunguwe.

Mu 2018, ubwo Bishop Dr Rugagi yajyaga gukorera ivugatumwa muri Canada, Itorero Abacunguwe ryasigaye ridafite insengero zo gusengeramo.

Ishami ry’i Rwamagana riyobowe na Pasiteri Rurangwa Jean Baptiste, niryo kuri ubu ryakoraga ariko ubuyobozi bw’iri torero butangaza ko hagiye kubakwa insengero nshya mu Ruhango, Bugesera na Kigali.

Inkuru wasoma:Ibyo guhungira muri Canada, urusengero rwahwekereye n’ingamba nshya: Twaganiriye na Bishop Rugagi