00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bishop Mukabadege n’umugabo we bagizwe Intumwa ku rwego rumwe na Gitwaza

Yanditswe na

Joel Sengurebe

Kuya 14 July 2015 saa 11:00
Yasuwe :

Bishop Lilianne Mukabadege n’umugabo we Rev.Ibrahim Bizimana biyongereye mu mubare w’intumwa mu Rwanda.

Lilianne Mukabadege ni we muyobozi w’Itorero “Umusozi w’Ibyiringiro” mu gihe Bizimana Ibrahim yamaze gutangiza Ministeri y’ivugabutumwa yise “Repentance and Holliness International Ministry” anavuga kandi ko ubu atakiri “Reverend” ahubwo ko Imana yamaze kumugirira icyizere ikamwita “Apôtre” Bizimana Abraham.

Intumwa Mukabadege

Bizimana abajijwe impamvu yiswe “Apôtre” atarasengewe kandi bimenyerewe ko mbere yo kubyitwa umuntu abanza agasengerwa, maze asubiza ko ubwo bubasha buturuka mu magambo yo muri Bibiliya mu gitabo cy’Abagalatiya 1:15-17 ndetse no mu gitabo cy’Abakorinto ba kabiri 5:19 ndetse n’igitabo cy’Abefeso 4:11.

Avuga ko ko kwimikwa atari cyo kigaragaza ko umuntu ari Intumwa, ahubwo ko kuba Intumwa bigaragazwa n’ibikorwa ndetse ko kwimikwa ari umuhango ukorwa n’abantu.

Mu Rwanda kugeza ubu harabarizwa umubare utari munini cyane w’abafite titre y’intumwa y’Imana (Apôtre) ariko uko iminsi ishira ni ko uyu mubare ugenda wiyongera, gusa bikaba bikomeje kutavugwaho rumwe n’abantu kuko rimwe na rimwe binyura mu icenga rikomeye.

Ubusanzwe ‘Apôtre’ ni ijambo rikomoka mu kigereki ‘Apostolos’ risobanura intumwa cyangwa umuntu ufite icyo agomba gusohoza.

Muri Bibiliya mu isezerano rishya, izina ‘Apôtre’ rikoreshwa cyane bashaka gusobanura ‘umutangabuhamya’ ugiye kumenyekanisha iby’izuka rya Yesu.

Ahandi ryakoreshejwe ni mu gihe Yesu atora cumi na babiri abagira ‘intumwa ze’ kugira ngo bajye kumenyekanisha inkuru nziza y’ijambo ry’Imana.

Uwahoze ari Bizimana Ibrahim yabaye Intumwa Abraham

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages