00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diyoseze ya Kibungo irabona umushumba mushya

Yanditswe na

Gilbert Mwizerwa

Kuya 13 July 2013 saa 01:48
Yasuwe :

Papa Francis yatoranije Padiri Antoni Kambanda kuba umushumba wa Diyosezi Gatorika ya Kibungo. Ku wa 20 Nyakanga 2013, Musenyeri Antoni Kambanda azahabwa inkoni y’ubushumba. Diyosezi ya Kibungo yari imaze igihe kirekire itagira umushumba.
Nk’uko bizwi mu miterere y’ubuyobozi bwa Kiliziya, iyimikwa rya Musenyeri ni umunsi ukomeye kandi uhabwa agaciro kuko ufatwa nko kuragiza umushumba umukumbi w’intama z’Imana mu buryo bwa Roho n’umubiri.
Dore bimwe mu bikorerwa muri uyu muhango
Nk’uko (…)

Papa Francis yatoranije Padiri Antoni Kambanda kuba umushumba wa Diyosezi Gatorika ya Kibungo. Ku wa 20 Nyakanga 2013, Musenyeri Antoni Kambanda azahabwa inkoni y’ubushumba. Diyosezi ya Kibungo yari imaze igihe kirekire itagira umushumba.

Nk’uko bizwi mu miterere y’ubuyobozi bwa Kiliziya, iyimikwa rya Musenyeri ni umunsi ukomeye kandi uhabwa agaciro kuko ufatwa nko kuragiza umushumba umukumbi w’intama z’Imana mu buryo bwa Roho n’umubiri.

Dore bimwe mu bikorerwa muri uyu muhango

Nk’uko bimenyerewe n’ahandi hose ndetse bikanaboneka mu gitabo cy’amabwiriza ya Kiliziya Gatolika (Droit Canon), mu kwimika umwepisikopi hasobanurwa itandukanirizo riri hagati ye n’umusaseridoti ndetse n’ibimenyetso bikomeye bimuranga nk’ingofero n’inkoni by’ubushumba.

Ingofero

Burya buri mwepisikopi agira amoko abiri y’ingofero ariko zikagira n’icyo zisobanura. Imwe nini yambara nko mu mihango ya Kiliziya, iteye nk’amasunzu abumbatanije isobanura ubumwe ariko mu bisate byayo kimwe kikagaruka ku isezerano rya kera ikindi ku rishya nk’ibice bibumbatiye Bibiliya Ntagatifu, umusingi w’ijambo ry’Imana.

Inkoni y’ubushumba

Witegereje usanga iyi nkoni nini ndende kandi yigondoye isobanura mu bwiburungushure bwayo ubumwe bw’abakristu; na yo ariko Musenyeri ayerekeza ku ntama ze iyo ari muri Diyoseze ye n’iyo atambagira imbere y’abakristu, akayiyerekezaho ari mu zindi Diyoseze.

Inshamake y’ubuzima bwa Padiri Antoni Kambanda

Padiri Antoni Kambanda yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958 muri Arikidiyosezi ya Kigali, mu Rwanda. Afite imyaka 54, akaba abarirwa mu bapadiri bwite ba Arikidiyosezi ya Kigali.

Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, ayisumbuye ayigira muri Uganda no muri Kenya. Nyuma yaje kujya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. Ku itariki ya 8 Nzeri 1990, Padiri Kambanda Antoni yahawe ubupadiri na Papa Yohani Pawulo wa Kabiri i Mbare, muri Diyosezi ya Kabgayi, igihe yari mu ruzinduko rwa gishumba mu Rwanda.

Agihabwa ubupadiri, Antoni Kambanda yakoze ubutumwa bwe bwa Gisaserdoti nk’umurezi ushinzwe amasomo mu Iseminari Ntoya ya Ndera.

Imirimo yakoze

Kuva mu 1993 kugeza mu 1999, yagiye gukomeza amasomo muri Kaminuza i Roma; ahakura impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya.

Kuva mu 1999 kugeza mu 2005, Padiri Antoni Kambanda yabaye Umuyobozi wa Caritas ya Arikidiyosezi n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Yagizwe umwarimu mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, abifatanyije no kuba Umujyanama wa Roho mu Iseminari Nkuru ya Rutongo.

Mu 2005, yagizwe Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Filozofiya i Kabgayi. Kuva mu 2006 kugeza ku itariki ya 7 Gicurasi 2013, yari Umuyobozi wa Seminari Nkuru yitiriwe Mutagatifu Karoli Boromewo ya Nyakibanda, muri Diyosezi ya Butare.

Padiri Antoni Kambanda asimbuye Musenyeri Bahujimihigo Kizito, weguye ku kuyobora Diyosezi ya Kibungo mu myaka ine ishize. Diyosezi Gatolika ya Kibungo yayoborwaga by’agateganyo na Munsenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, ayifatanije na Arikidiyosezi ya Kigali.

Umuhango wo kwimika Padiri Antoni Kambanda uteganijwe kuzabera muri Katedarale yitiriwe Mutagatifu Andereya i Kibungo, uzabimburirwa n’igitambo cya Misa izatangira saa tatu n’igice za mugitondo. Iki gitambo cya Misa kizitabirwa n’abepiskopi batandukanye bo mu Rwanda no mu mahanga kimwe n’intumwa ya Papa mu Rwanda.

Musenyeri Antoni Kambanda afite intego yise mu rurimi rw’ikilatini “UT VITAM HABEANT” bisobanuye mu kinyarwanda ngo “Kugira ngo bagire ubuzima”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages