Umwaka ushize, Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko imanza za gatanya zaciwe mu gihugu cyose mu 2017 zari 69, bigeze mu 2018 zikuba inshuro 19 zigera ku 1311.
Mu muhango wo kurahiza abanyamuryango 32 bashya b’Umuryango Fathers Union uhuriza hamwe abagabo bo mu Itorero Anglican mu Rwanda, Musenyeri wa Diyosezi ya Gahini Dr Gahima Manasseh yavuze ko nabo batewe impungenge n’ingo zisenyuka mu Rwanda.
Gahima yavuze ko gusenyuka kw’ingo guterwa no kudahabwa inyigisho nyazo zijyanye n’uburyo umuryango uyoborwa kugira ngo ukomeze kuba ubereye Imana n’abantu.
Yagize ati “Ingo zisenyuka dufite agahinda kazo twese. Kimwe mu nshingano aba bantu bari burahirire harimo kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo, kugaragaza amahoro, kurera abana bagakura banga ihohoterwa kuko ibyo nibyo bituma umuryango nyarwanda uba mwiza.”
Musenyeri Gahima yavuze ko inyigisho batanga muri Fathers Union zifite umumaro wo guhindura imyumvire y’abagabo mu ngo zabo, bagakora ibishimwa n’Imana.
Ati “ Iyo umuntu yahinduye imitekerereze agira ibyiringiro, agatangira gukoresha neza ubwenge Imana yamuhaye, ubuzima bwe burahinduka akamenya ko Imana yabaremye ifite intego ko bagomba kubyaza umusaruro bakora ibyo aribyo byose”.
Yakomeje agira ati “Birumvikana ko urugo ruyobowe neza nta hohoterwa ribamo. Urugo ruyobowe neza rugira abana bakuze bari mu cyerekezo kizima.”
Mugiraneza Jean d’Amour umaze imyaka itanu ari umunyamuryango wa Fathers union, ahamya ko inyigisho z’uyu muryango zifasha mu mibereho myiza y’umuryango.
Ati “Iyo ugeze muri Fathers Union uca bugufi, ukamenya ko umugore ari urugingo rwawe muhorana iteka. Wiga kumukunda, ukiga kumwubaha ukamufata nk’umuntu ukomeye mu buzima bwawe no mu rugo rwawe”.
Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu itorero Anglican, Rev Past Dr Antoine Rutayisire, yavuze ko abagabo aribo bakwiye gufata iya mbere mu gusana ingo zabo.
Yagize ati “ikintu cyo gusana ingo cyagombye guhera ku bagabo, kuko ari mu muco nyarwanda ari muri Bibiliya bavuga ko umugabo ni umutwe, ni umutware w’urugo. Iyo rero umutwe w’ikintu icyo ari cyo cyose utakoze akazi neza ibintu bigenda nabi”.
Umuryango Fathers Union intego zawo ni kubaka urugo rwubakiye ku witeka, kuba abagabo batoza abana babo kubaha Imana bagendera ku mategeko yayo, kuba abagabo bafatanya no kuba abagabo bakorera Iman bakoresheje impano zabo ndetse n’ubutunzi. Uyu muryango umaze imyaka 11 ukorera mu Rwanda



















TANGA IGITEKEREZO