Katauti wari umutoza wungurije wa Rayon Sports yatabarutse mu ijoro ryo kuwa 14 Ugushyingo 2017 azize urupfu rutunguranye.
Umugore we ’Oprah’ utaritabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma Ndikumana Katauti yageze i Kigali kuwa 17 Ugushyingo 2017, ari kumwe n’umwana babyaranye na Ndikumana Krish baherekejwe n’umubyeyi we [ufata Katauti nk’umwana yibyariye].
Kuwa Gatandatu tariki ya 18 Ugushyingo 2017, nibwo basuye imva ya Katauti, nyina wa Oprah agaragara ko yaririye ku mva, yayiryamyeho.
Abazi ko abayisilamukazi batemererwa no kujya gushyingura baguye mu kantu, bibabaza niba byo bidahabanye n’imyemerere.
Mufti w’u Rwanda, Sheik Hitimana Salim, yasobanuriye IGIHE ko abagore bemerewe gusura imva ariko batemerewe kuririrayo bavuza induru.
Yagize ati “Abagore bemerewe gusura irimbi bakaba basabira abashyinguwemo no kurira barabyemerewe ariko ikitemewe ni ukurira basakuza, bavuza induru, bakubita hirya no hino, bagaragaza ko hari icyacitse kubera ko hari Ayat (umurongo) ivuga ko buri muntu wese azapfa.”
Yasoje agaragaza ko niba hari uwarize avuza induru cyane, agaragaza ko hari byacitse yakoze amakosa.



















TANGA IGITEKEREZO