00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Nyuma y’imyaka 27 avuga ubutumwa Rutayisire yimitswe

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 3 August 2014 saa 01:40
Yasuwe :

Itorero ry’ ADEPR Paruwase ya Rukurazo ryimitse Pasiteri Rutayisire Pascal nk’umwe mu bashumba bagiye kuyobora abakristu. Amaze gusigwa amavuta yavuze ko agiye kurushaho gukora umurimo w’ivugabutumwa.
Umuhango wo kwimika Abapasiteri bashya muri Rukurazo wabaye Tariki ya 2 Kanama 2014 , uyubowe n’Umuvugizi wa ADPER Rev. Pasiteri Sibomana Jean.
Pasiteri Rutayisire na bagenzi be bahawe inshingano batongerwa kuragira umukumbi w’Imana no, mu gihe gikwiriye n’ikidakwiriye. 2Timoteyo 4:2 (…)

Itorero ry’ ADEPR Paruwase ya Rukurazo ryimitse Pasiteri Rutayisire Pascal nk’umwe mu bashumba bagiye kuyobora abakristu. Amaze gusigwa amavuta yavuze ko agiye kurushaho gukora umurimo w’ivugabutumwa.

Umuhango wo kwimika Abapasiteri bashya muri Rukurazo wabaye Tariki ya 2 Kanama 2014 , uyubowe n’Umuvugizi wa ADPER Rev. Pasiteri Sibomana Jean.

Pasiteri Rutayisire na bagenzi be bahawe inshingano batongerwa kuragira umukumbi w’Imana no, mu gihe gikwiriye n’ikidakwiriye. 2Timoteyo 4:2

Pasiteri Rutayisire ni uyu uhagaze imbere

Pasiteri Rutayisire warumaze imyaka isaga 27 ari umuvugabutumwa muri ADEPR, yavuze ko yishimiye izi nshingano yahawe.

Ati “Nishimye cyane kuba nanjye nagiriwe icyizere cyo kuragira umukumbi w’Imana. Nari nsanzwe ndi umuvugabutumwa nkaba narakiriye agakiza mu mwaka 1987.Iyi ntambwe nateye ndayishimiye, Imana yansohoreje isezerano.”

Yakomeje avuga ko agiye kurushaho gukora umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo nk’uko yari asanzwe abikora.

Inyigisho zitandukanye zatangiwe muri uyu muhango zagarukaga ku nshingano z’umushumba, nk’uko byashimangiwe n’umuvugizi w’Itorero rya ADEPR Rev Pasiteri Sibomana Jean.

Yagize ati’Uko umurimo w’Imana ugenda waguka ni ngombwa ko hongerwa n’abakozi. Mwebwe muhawe inshingano muri ibisubizo by’amasengesho, murasabwa kuzaragira neza umukumbi wa Kristo, mukawukuyakuya kandi mutarobanura, kuko mwatekerejweho n’Imana n’abantu murobanurwa mu bandi.”

Pasiteri Rutayisire n'umugore we

Yakomeje abatongera ko bashyizwe umurimo utoroshye ku bitugu , bakaba basabwa kuba hafi y’Imana kugirango uzawubashoboze.

Yagize ati, “Imana ihisemo kubatoranya mu gihe nk’iki, kuko ibona ko ari igihe cyanyu cyo gufatanya n’abandi bashumba kuragira umukumbi wayo. Murasabwa kubera maso Itorero ku manywa na nijoro, mwirinda icyaricamo ibice kigatatanya intama. Ntimutinye kuko muhamagawe n’Isumba byose mu murimo wayo izabashoboza.”

Abayobozi ba ADEPR ku rwego rw'Igihugu bari bitabiriye uwo muhango

Yaboneyeho no gusaba abagore b’abapasiteri bahawe inshingano , kuzaba hafi y’abagabo babo, bakabasengera cyane kugirango babashe gusohoza inshingano bashinzwe.Yanabasabye kurinda ubuhamya bwabo , kugirango Itorero ritazagibwaho igitutsi. Ibyakozwe n’Intumwa 20:27.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages