Aya marushanwa yabaye kuri uyu wa 29 Nyakanga 2023 agahuza abaturage bo mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, ari mu murongo wa gahunda Diyosezi ya Byumba ifatanyamo n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Ni gahunda yatangijwe mu 2008, aho buri mwaka hakorwa ibikorwa bitandukanye bigira uruhare mu kubaka ibikorwaremezo bitandukanye birimo amashuri n’amavuriro, n’ibindi bijyanye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba, Ngendahayo Emmanuel yavuze ko buri mwaka bajyana n’ikintu kigezweho mu gihugu, aho kuri iyi nshuro bagombaga kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga, kwimakaza isuku ndetse no gukangurira abaturage gutanga Mituweli.
Ati “Umuntu agizwe n’ibice bitatu, birimo roho, ibitekerezo n’umubiri. Ibyo byose tugomba kubisukura. Roho isukurwa n’Ijambo ry’Imana, ibitekerezo bigasukurwa no kuganira, umubiri ugasukurwa no gukaraba no kwambara ibifite isuku ndetse no kwivuza no kwirinda ibiwangiza.”
Yavuze ko kandi bibanda ku guhindura imyumvire n’imitekerereze y’abantu hanyuma bagatangira gushyiraho ibikorwa n’abo bagiramo uruhare bigamije gushaka ibisubizo by’ibibazo bafite.
Yerekanye ko ubu bubatse ikigo nderabuzima n’ikibuga cy’umupira byose byujuje ibya ngombwa aho abana, urubyiruko n’abakuru bahura bakidagadura mu mikino itandukanye, bakabona aho bivuriza ndetse ngo hari na gahunda yo kubaka inzu mberabyombi.
Ati “Ni inzu izafasha mu kwigisha abaturage binyuze mu mahugurwa y’ubumwe n’ubwiyunge, kubana neza hagati y’abagabo n’abagore, kwirinda ihohoterwa n’amakimbirane. Tuzakurikizaho n’amacumbi y’abaturuka hirya no hino n’amashuri azafasha mu guhugura abaturage ibijyanye n’imyuga itandukanye.”
Nyirarukiko Velena ni umukecuru utuye mu Kagari ka Cyivugiza mu Murenge wa Byumba, usengera muri Paruwasi Kibari. Uyu mukecuru yirutse intera ya kilometero ebyiri n’igice mu minora 15, aho yahembwe ibihumbi 10 Frw n’isabune.
Yagize ati “Ibi bikorwa bituma ingingo zanjye zikora neza no mu mirimo nkora nkayikora neza. Ntarakora iyi siporo numvaga ngiye kumugara ariko ubu meze neza. Iyo nkoze siporo imitsi yanjye irananuka amavunane akagabanyuka.”
Nsengiyumva Ildephonse na we wirutse intera ya kilometero 2.5 mu minota 12 ati “Bimfasha gukomeza amagufa yanjye. Abasaza bagenzi banjye kujya bakora siporo bakanyeganyega kugira ngo imitsi inanuke.”
Umuyobozi uhagararariye Ishami ry’Imiyoborere myiza mu Karere ka Gicumbi, Uwamahoro Donatille yavuze ko amarushanwa nk’aya bayafata nk’umwanya wo kubahangurira gahunda za leta no kubereka ibibi by’inzoga.
Ati “Nk’uko Intara y’Amajyaruguru yagaraye nk’imwe mu zifite abaturage banywa inzoga cyane, ni ngombwa ko mu marushanwa nk’aya twibutsa abaturage kureka ubusinzi. Bifasha mu kudasesagura umutungo, kurwanya amakimbiranye mu ngo n’ibindi.”
Uyu muyobozi yagaragaje ko Itorero Angilikani ry’u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza cyane ko aza gukorera no mu byaro kuko ibyo bikorwa bifasha mu iterambere ariko bikabibutsa ko bagomba no kwita ku buzima bwabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!